Mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Katabagemu mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, umugabo wigeze kugerageza kwiyahura ariko abantu bakamukoma mu nkokora, yabigezeho yitwikira mu nzu akoresheje Lisansi arashya arakongoka n’ibyari birimo byose.
Uyu mugabo wiyahuye yitwikiye mu nzu yabagamo akodesha mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021 ubwo yatahaga abanje gusezera abo yahuraga na bo bose ababwira ko batazongera kumubona.
Ubwo ngo yavugaga ibyo yari yaguze lisansi, ageze mu rugo ahita ayicucagira mu nzu hose aho umugore we aziye asanganizwa n’umunuko wa Lisansi abaza umugabo we icyabaye ariko undi amwima amatwi ahubwo akomeza gushaka ikibiriti.
Muri ako kanya ngo akimara kubona ikibiri yahise akongeza ubundi umugore ahita afata umwana bakizwa n’amaguru mu gihe undi we yahise akingaho urugi ubundi ahira mu nzu arashya arakongoka n’ibyari biyirimo byose.
Nyakwigendera yasize umugore babanaga batarasezerana ndetse n’umwana bari baribarutse.
Karengera Alex uyobora Umurenge wa Katabagemu, avuga ko uriya mugabo yitwikiye mu nzu ari umugambi amaranye igihe kuko yari amaze igihe avuga ko aziyahura ndetse ngo yigeze no kubigerageza ariko abaturage baratabara.
Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahiye ugakongoka cyane ndetse n’ibyari biri mu nzu byose.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uriya mugabo.
Hamaze iminsi humvikana abagabo biyambura ubuzima mu bice binyuranye by’Igihugu aho mu cyumweru gishize hari umugabo wo mu Kagali ka Nkusi mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo basanze umurambo umanitse mu giti yiyahuye.
Uyu mugabo yasize yanditse urwandiko yise urw’ububwa asezera ku mugore we batari bafitanye ikibazo amubwira ko ari we wifatiye umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ndetse amubwira n’ibyo azakora kugira ngo yite ku bana babo.
Undi wibukwa cyane wa vuba ni Me Bukuru Ntwali wari umunyamategeko wunganiraga abantu uherutse kwiyahurira i Nyabugogo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro.
Isooko: Ukwezi