Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuba Uganda ifite amahirwe menshi yo kuba yahanga imirimo myinshi mu gihe gito bituma abenshi mu Banyarwanda n’Abarundi baterwa ishema no kwitwa Abaganda .
Ibi Perezida Museveni yabitangarije mu nama yamuhuje n’abagize inteko ishingamategeko bo mu ishyaka National Resistance Movement abereye umuyobozi mukuru yateraniye i Kalolo.
Perezida Museveni yavuze ko igituma abaturage b’abanya Uganda bakomeza kugirira icyizere ishyaka NRM ari ukubnera ibikorwa by’indashyikirwa ryabagejejeho mu gihe rimaze ribayobora harimo umutekano, ibikorwarermezo n’ubukungu muri rusange.
Perezida Museveni yavuze ko azakomeza guha abaturage ibyo bakeneye cyane cyane bishingiye ku mutekano urambye. Yagize ati “ Abaturage bamwe bakeneye umutekano mu gihe abandi bakeneye ibikorwaremezo bibafasha gukora imirimo ibateza imbere, ibi bikorwa remezo birimo kamera z’umutekano natwe turazikeneye kuko zizadufasha gukurikirana abanyabyaha.
Muri iyi nama Perezida Museveni yavuze ko muri Uganda hari abantu bagerageza kwiyita abaganda kugirango bakomeze bakorere ku butaka bwayo nta nkomyi aho umubare munini wabo ari Abanyarwanda Abarundi n’abanya Sudan y’Epfo.
Yagize ati” Abantu benshi biyita Abaganda babeshya , abenshi muri aba ni Abanyarwanda n’Abarundi. Ikimenyimenyi uzajye mu duce twa Kayunga na Busaana; abahutuye bose ni aba Kakwa bava muri Sudan ’yEpfo. Impamvu bakomeza kuza hano ni uko twatanze amahirwe asesuye mu bucuruzi, bitwe n’imirimo myinshi duhanga , tugomba gukenera abakozi benshi ari nayo mpamvu bava mu bihugu byabo bakaza hano”
Museveni yavuze ko icyanya cy’inganda kirimo kubakwa mu gace ka Namawe nicyuzura kizatanga akazi ku bakozi barenga 200,000 aho yemeza ko abenshi muri bo bazaba ari abanyamahanga bagiye gushakayo amaramuko.