Mu byumweru bine bishize, mu gihugu cya Uganda, abaganga bagera kuri 16 batakaje ubuzima bwabo, bari mubikorwa byo kwita ku barwayi ba covid-19.
Ibi byatangajwe n’ ihuriro ry’ abakozi bakora mu byerekeranye n’ ubuzima muri iki gihugu, kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021.
Nk’ uko bitangazwa na Mukuzi Muhereza, umunyamabanga w’ ihuriro ry’ abaganga bo muri Uganda, izi mfu zagaragaye hagati y’ impera z’ ukwezi kwa Kanama n’ intangiro z’ ukwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka.
Iyi nkuru ya Xinhua news ikomeza igira iti: Aba baganga bitabyimana, bazize Covid-19, bapfira mu bice bitandukanye by’ igihugu cya Uganda, nk’ uko byakomeje bitangazwa na M. Muhereza.
Ihuriro ry’ abaganga muri iki gihugu, ryahise ritanga impuruza aho risaba abandi baganga gutanga ubufasha byibuze bugera ku madolari y’ Amerika magana atatu (300$), kugira ngo abaganga bari kugaragaza ubwandu bashobore kwitabwaho.
Bwana Mukuzi Muhereza arasaba guverinoma ya Uganda gushinga ikigega kidasanze kizajya gifasha kubona amafaranga yo kwita ku baganga n’ abandi bakozi bakora imirimo yerekeranye no kwita ku barwayi, mu gihe icyo ari cyose baba bahuye n’ ubwandu bwa Covid-19.
Tubibutse ko kugeza ubu Uganda imaze kugaragaza abantu banduye iyi ndwara ibihumbi mirongo icyenda na magana atandatu na mirongo itanu na batandatu (90.656), abagera ku bihumbi bibiri na magana atatu na mirongo icyenda na babiri (2.392) bakaba bamaze kuhatakariza ubuzima kuva muri Werurwe umwaka ushize.
Denny Mugisha