Umuyobozi w’ ishyaka ritavugwa rumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania CHADEMA bwana Freeman Mbowe, yafashwe n’ igipolisi cya Tanzania, akaba yafatanywe n’ abandi banyamuryango icumi bo muri iri shyaka. Uyu muyobozi n’ abarwanashyaka be, bakaba bafatiwe i Mwanza, aho bajyaga gutegura inama, nk’ uko byatangajwe muri iki gitondo na CHADEMA.
Mu itangazo ryashyizwe kuri twiter na John Mrema, umuvugizi w’ iri shyaka, yagize ati: “Freeman Mbowe yagoswe, n’ abapolisi bafite intwaro akigera kuri hotel ahagana saa munane za mu gitondo (02h30’), aho yari kumwe n’ abandi bayobozi b’ ishyaka, kandi bose bakaba bahise bafatwa. Gusa kugeza ubu nta makuru y’ aho uyu muyobozi yajyanwe, kandi na leta ntishaka kugaragaza aho uyu mugabo afungiwe”.
Uyu muyobozi wo muri CHADEMA akomeza agira ati: “Twamaganye twivuye inyuma iri hutazwa ry’ uburenganzira bwa muntu, kuko bikomeje kugaragara ko igitugu twasigiwe na nyakwigendera perezida Magufuri kigihari cyane”.
Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, wavuye ku butegetsi bitewe n’ urupfu rutunguranye, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2015, yongera gutorwa mu mwaka w’ 2020, yitabye Imana muri Werurwe uyu mwaka. Nk’ uko bitegannywa n’ itegeko nshinga ry’ iki gihugu, iyo perezida yitabye Imana akiri ku butegetsi, ahita asimburwa n’ uwari amwungirije. Ibi byahise biha M,adame Samiya Suluhu Hassan wari usanzwe yungirije nyakwigendera Magufuri kuyobora iki gihugu kugeza manda Magufuri yari yatorewe irangiye.
Urugamba rwo kurwanya ruswa muri iki gihugu rwatangijwe n’ ubutegetsi bwa Magufuri, rwiswe “bulldozer”, rwaranzwe no guhutaza abatavuga rumwe n’ ubutegetsi, aho hagaragaye ihonyora ry’ uburenganzira bwa muntu ku rwego rwo hejuru.
Byibuze abantu barenga ijana na morongo itanu (150) batavugwa rumwe n’ ubutegetsi, banenze ibyavuye mu matora, batawe muri yombi n’ inzego za leta z’ umutekano mu byumweru byakurikiye amatora yo muri iki gihugu, nk’ uko byatanajwe n’ umuryango w’ abibumbye. Mu bafunzwe muri ibyo bihe harimo bwana Mbowe ndetse na Tundu Lissu, umukandida watsinzwe amatora yagejeje Nyakwigendera Magufuri ku butegetsi mu mwaka ushyize, aho aba bayobozi babiri batavuga rumwe na leta baje kurekurwa hanyuma.
Bwana Mbowe yatawe muri yombi inshuro nyinshi muri iyi myaka icumi ishize, aho hari ubwo yafunzwe amezi atatu, hagati y’ impera za 2018 n’ intangiro za 2019, aho yari akurikiranweho gukora imyigaragambyo itemewe. Uyu mugabo akaba yaratakaje umwanya we w’ ubu depute mu matora yo mu mwaka ushyize, aho yari amaze imyaka makumyabiri kuri uyu mwanya.
Bwana Tundu Lissu, yakomerekejwe n’ amasasu menshi ubwo abantu batazwi bagerageje kumwica mu mwaka wa 2017, akaba yaraje guhungira mu Bubirigi nyuma y’ amatora aho yavuze ko atizeye umutekano we.
Kuva Madame Hassan yajya ku butegetsi, yatangaje ko agiye guhindura byinshi harimo no kwimakaza uburenganzira bwa muntu no guteza imbere demokarasi. Iri fungwa rya bwana Mbowe ribaye nyuma y’ igihe gito asabye ko haba impinduka mu itegeko nshinga hatitawe ku ngamba ubuyobozi bwa Mwanza bwafashe zijyanye no kurwanya Covidi-19.
Tubibutse ko iki gihugu cyamaze igihe kinini kigaragaza ko nta Covid-19 bafite ku ngoma ya Magufuri, bikamaganwa cyane n’ imiryango itegamiye kuri leta, ndetse n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi. Aho madame Hassan agereye ku butegetsi yemeye ko ubu bwandu buri mjuri iki gihugu ndetse akanasaba abaturage be kwifatanya n’ abatuye Isi kurwanya iki cyorezo.
Denny Mugisha