Guverinoma ya Tanzania yahagaritse ibikorwa bitari ngombwa bihuriza hamwe abantu benshi, mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’inkubiri ya gatatu y’ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa 22 Nyakanga Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwiriza akangurira abaturage kurushaho kwitwararika, bijyanye n’uburyo abantu benshi bakomeje gupfa ndetse ubu habarurwa abarwayi 682.
Minisitiri Dr. Dorothy Gwajima yagize ati “Hagamijwe gukaza ingamba zo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19, guhera uyu munsi tariki 22/7/2021 mpagaritse ibikorwa byose bitari ngombwa bihuza abantu benshi, ndetse ibya ngombwa bigakomeza mu bwirinzi butabangamiye ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage.”
Ni amabwiriza ariko yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Bahise batangira kuvuga ko agamije gukoma mu nkokora amahuriro y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiye muri Tanzania, asaba ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Ibyo bigahuzwa n’uko amahuriro atari ngombwa atigeze asobanurwa ngo hamenyekane ayemewe n’abujijwe, ku buryo hato hari abazajya bahabwa uburenganzira abandi bakarwimwa ku mpamvu zitavugwaho rumwe.
Minisitiri Gwajima yasabye abayobozi b’intara n’uturere gukorana n’inzego z’ubuzima, bagashyiraho amabwiriza agenderwaho mu gutanga impushya ku bikorwa by’ingenzi bihuza abantu benshi.
Yanamenyesheje abaturage kwitegura gukingirwa COVID-19, nk’uko biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa ku wa 21 Nyakanga. Yari mu musigiti i Dar es Salaam kuri Eid al-Adha
.Icyo gihe yavuze ko inkingo zageze mu gihugu, ndetse ko buri wese ubikeneye yatangira kwitegura.
Yavuze ko bamaze kubona ko hari Abanyatanzaniya benshi bafite imirimo bakorera mu mahanga, mu gihe bishobora kuzaba ngombwa ko kugira ngo umuntu akorere ingendo agomba kuba yarakingiwe.
Majaliwa yanatanze ingero ku bayisilamu bajya mu rugendo rutagatifu i Mecca, bamaze imyaka ibiri batekerezayo kubera iki cyorezo.
Ibyo ngo byatumye Perezida Samia Suluhu Hassan atanga amabwiriza yo gukora ibishoboka byose mu kwirinda, harimo no kugura inkingo.
Ni icyemezo Tanzania itakozwaga ku butegetsi bwa Joseph Magufuli uheruka gupfa.
Mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima harimo ko ahantu hose hatangirwa serivisi rusange hagomba kuba hari uburyo buhagije bw’isuku, mbere yo kwinjira abantu bagakaraba amazi meza n’isabune, ahatari amazi bagategura imiti isukura intoki.
Abajya aho hantu kandi bagomba guhana intera hagati yabo ndetse bakambara agapfukamunwa keza kandi neza.
Minisitiri Gwajima yasabye abaturage kuboneza imirire, gukora imyitozo ngororamubiri no gukoresha imiti gakondo yemewe n’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, mu kwivura COVID-19.
Hashize igihe kinini Tanzania ivuga ko nta Coronavirus iriyo, ku buryo iby’inkingo batanabikozwaga. Ibintu byahindutse ku bwa Perezida mushya Samia Suluhu Hassan.
Mu gihe Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uheruka kwemererwa inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson, Tanzania ni kimwe mu bihugu byaguzeho igice kinini, nubwo umubare utatangajwe.
Ibihugu bikomeje gutera umugongo gahunda yo gukingira COVID-19 ni Eritrea n’u Burundi.
Hagati aho bamwe mu baturage ba Tanzania bari bakomeje kwikingiza binyuze mu yandi mahirwe babona, adaturutse ku gihugu cyabo.
Barimo umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Civic United Front (CUF), Prof Ibrahim Lipumba, wakingiwe kuri uyu wa Kane abifashijwemo n’umugore we ukora muri UNICEF.