MONUSCO niyo muhuza mu mishyikirano y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Ubwoko bw’Aba-Nande n’Abahutu iri kubera iKinshasa
Ku munsi w’Ejo kuwa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, abahagarariye amoko y’Aba Nande n’Abahutu yo mu ntara za Kivuy’Amajyaruguru na Ituri bahuriye mu nama n’ubuyobozi bwa MONUSCO i Kinshasa mu nama yashakiraga hamwe umuti w’amakimbirane ashingiye ku moko bahora bahanganiyemo.
Radio Okapi yatangaje ko ibi biganiro byari bifite intego yo gushaka amahoro mu buryo burambye no kumvikanisha aya moko ahora ahanganiye muri aka gace k’igihugu.
Bivugwa ko iyi nama yahuje aba bavuga rikijyana mu moko yabo ari iyambere ndetse ko bene izi nama zizakomeza kugeza ubwo intara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru hatazongera kumvikana amakimbirane ashingiye ku moko.
Ubwoko bw’abahutu bwiganje mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo ndetse n’Intara ya Ituri bwihurije hamwe bushinga Ihuriro ryitwa Igisenge Hutu,kigamije kurengera Abahutu bo muri ako gace kikaba gihagarariwe na Gashamba Emmanuel Habyarimana,iri huriro abo mu bwoko bw’Aba Nandi barishinja gukorana na FDLR,Umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.