Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’intebe, Hichem Mechichi, ndetse aba ahagaritse inteko ishingamategeko, nyuma yuko imyigaragambyo irimo urugomo yadutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi, barakajwe n’uko guverinoma irimo kwitwara ku cyorezo cya Covid-19, ku cyumweru biraye mu mihanda, banakozanyaho na polisi.
Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu.
Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyo yakoze ari uguhirika ubutegetsi.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Saied yagize ati: “Twafashe ibi byemezo… kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye leta”.
Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.
Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, “Muveho!”, ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.
Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).