Dore ibyo utamenye ku wahoze ari umupolisi John Simbaburanga wirirwa asebya Leta y’uRwanda ku mbuga nkoranyambaga
John Simbaburanga ni umunyarwanda wiyemeje guhemuka ngo bucye kabiri ubu akaba ari mu Bubiligi,
Abakunze gukurikirana amakuru y’abiyita abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, izina John Simbaburanga si rishya mu matwi yabo. Uyu mugabo ni umwe mu bahora mu binyamakuru byo kuri Internet by’abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, anenga icyakozwe cyose i Kigali akoresheje uburyo bwose bushoboka.
John Simbaburanga agaragaza u Rwanda nk’ahantu habi ku buryo utamuzi neza we wakeka ko aba muri Paradizo. Aho yumvikana hose yigaragaza nk’Umunyarwanda wahunze uba muri Afurika y’Epfo, akaba umucengezamatwara w’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, iya Paul Rusesabagina n’abandi nka bo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wigaragaza nk’ubayeho mu bukire budasanzwe, ataba muri Afurika y’Epfo nk’uko yirirwa abiririmba ahubwo ari impunzi ituye mu ihema mu nkambi yahoze ari iya gisirikare, ahazwi nka Arendonk muri Antwerp mu Bubiligi.
Iri hema aribanamo na mukuru we uzwi nka Didier. Umwe mu bamuzi neza yagize ati “Mu nkambi baba mu ihema, aho abantu bane basangira ihema. Hariya abagabo batagira abagore cyangwa batabana n’imiryango yabo bashyirwa mu mahema, buri umwe aba afite igitanda cy’ibyuma n’akabati gato nka kumwe ko mu mashuri yisumbuye.”
Muri iyi nkambi Simbaburanga yahawe n’Abanyarwanda bagenzi be akazina ka “Kimashini”, ngo kubera ko umuhate agira mu gukora imirimo y’ingufu. Ngo n’Ababiligi bamaze kubimenya ko igihe bakeneye umukozi wo kwikorera imizigo cyangwa guterura ibikarito cyane cyane ku cyambu cya Antwerp niwe bareba.
Indi ngeso uyu mugabo azwiho muri iyi nkambi ngo ni ugukorakora kugeza “aho nta muntu ushobora gushyira ikofi hafi y’aho ari.”
Amakuru avuga ko Simbaburanga amaze imyaka ine muri iyi nkambi. Yagiye mu Bubiligi avuga ko ahunze umutekano muke mu Rwanda gusa ubuyobozi bw’iki gihugu bwanze kubyemera, bituma bumwima ubuhungiro.
Nubwo Simbaburanga akunze kumvikana avuga ko “ari guharanira impinduka mu Rwanda cyangwa akemeza ko “u Rwanda atari igihugu gitekanye ku bantu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi”, ubuyobozi bw’u Bubiligi ntibwigeze bubiha agaciro.
Ubwo yasubiraga kwaka ubuhungiro mu minsi ishize, yariye indimi ubwo umwe mu bamwakiriye yari amubajije ati “Ariko ni gute uvuga ko u Rwanda rudatekanye kandi rwaragiye rugaragaza ko rufite umutekano, mu gihe bamwe muri twe banifuza kurubamo!”.
Simbaburanga John ni muntu ki?
Ubundi amazina ye y’ukuri yitwaga Benda Jean ni mwene Bendantunguka Robert, yavutse muwa 1980, avukira mu Karere ka Rubavu , Umurenge wa Rugerero , Akagari ka Gisa , umudugudu wa Kaniga ,yaje gutakaza amazina ya Benda John kubera impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye yasabwaga kugirango yinjire muri Polisi Communale byabaye ngombwa ko akoresha dipolome y’incurane iriho amazina ya Simbaburanga John.
Yinjiye mu cyahoze ari Police Communale mu wa 1995, muri 2001 ubwo habaga amavugurura yahuje icyari Jendarumori na Polise Communale bikaba Police Nationale, IP Simbaburanga yakomereje muri Polise y’igihugu ahagana mu mwaka wa 2004 yoherezwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu aho yakuye ipeti rya Ofisiye,nyuma yaje kwirukanwa muri Polisi ndetse arahunga aho yakekwagaho ibyaha bya ruswa n’ubuhemu.
Ahagana mu mwaka wa 2018 nibwo Simbaburanga yinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC,aza kuvamo bitunguranye kuva mu mwaka wa 2019 afatanyije na kazigaba Andre nawe wahoze muri RNC bashinze urubuga rucishwaho ibitekerezo birwanya Leta y’uRwanda n’ubundi buhezanguni rwitwa The Base/Ishingiro.
Mwizerwa Ally
He is in Johanesburg and is affiliated to Imvejuru of Abdulah Akishuri