Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze u Rwanda rugitegereje ko Mozambique nk’igihugu cyatabawe na RDF yakwibwiriza ku kuba yagenera abasirikare bari muri Cabo Delgado ishimwe.
Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, aho yari abajijwe n’abanyamakuru niba hari amafaranga Mozambique igenera ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu gutabara Mozambique, ku ikubitiro, u Rwanda rwakoze ibisabwa byose, yaba ikiguzi n’ibindi ariko rutegereje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu by’inshuti byagira icyo bibikoraho cyo kimwe na Mozambique nk’igihugu cyatabawe.
Yagize ati “Turakorana na Mozambique kugira ngo ibe yagira uruhare ibigiramo nk’igihugu cyatabawe.”
Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, ibihugu bimwe byo muri SADC birimo Afurika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa, bivuga ko zoherejweyo bitagishijwe inama.
Dr Biruta we yavuze ko ibihugu byose birebwa byamenyeshejwe. Ati “ Ni byo hari ibyavuzwe ariko ntabwo twabyitirira ibihugu. Twavuga ko hari abantu bagize icyo babivugaho bavuga ngo ntitubyumva, ntabwo mwaduteguje . kohereza ingabo byashingiye ku masezerano dusanzwe dufitanye na kiriya gihugu.”
Biruta yavuze ko ubwo icyo gikorwa cyo kohereza ingabo cyabaga, habayeho kugisha inama ibihugu bya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique nk’u Bufaransa, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.”
Ati “ Naho ubundi ntabwo ari za Guverinoma cyangwa se ibihugu byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo. Ni abantu ku giti cyabo.”
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Mozambique kuwa 9 Nyakanga 2021, aho abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku gihumbi ari bo bari kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.