Minisitiri w’umutekano mu gihugu mu Burundi Gervais Ndirakobuca yatangaje ko umuturage w’u Burundi yemerewe kwikingiza ku bushake Covid-19 , anongeraho ko igihe uwikingije agizwe ingaruka n’urukingo rw’iki cyorezo yaba we cyangwa umuryango we ntacyo uzigera ubaza guverinoma.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Gitega, cyibanze ku bibazo birimo ibya Covid-19, nyuma y’uko inkuru zitangaje ko Guverinoma y’igihugu cye yaba yareye gutumiza inkingo no gutangira gukingira abaturage bayo.
Minisitiri Ndirakobuca yavuze ko u Burundi bwemerewe inkingo na Banki y’isi, cyakora avuga ko bamaze gutegura aho zizajya zibikwa, ku buryo urukeneye wese azajya abisaba inzego z’ubuzima bakarumutera. Ndirakobuca yavuze ko Guverinoma y’u Burundi nta gahunda ifite yo gukingira mu buryo rusange ku baturage bose b’igihugu. Yakomeje asa n’utera ubwoba abaturage bafite gahunda yo kwikingiza, aho yemeje ko uzikingiza akagira ingaruka ziturutse ku rukingo ntacyo yemerewe kubaza guverinoma.
Yagize ati”Muri Komite ya Covid-19 , twemeje ko umuntu wese uzatuzanira urukingo, tuzamwemerera aruzane. Twamaze gutegura ububiko bwazo n’amafirigo tuzazibikamo arahari, ni bazizane tuzibike”
Yakomeje agira ati” Twe nk’u Burundi ntitwatumije inkingo zo gukingira, Leta kuko ari umubyeyi, twemeye kuzitumiza kugirango umuturage uzarukenera azaze abashinzwe ubuzima barumutere.”
Minisitiri Ndirakubuca avuga ko Guverinoma y’u Burundi nta n’igiceri cy’ijana izigera itanga ngo kigurwe inkingo za Covid-19, yakomeza avuga ko ubusanzwe uzakenera guha u Burundi inkingo nk’imfashanyo bwiteguye kuzakira, gusa ashimangira ko nta mafaranga u Burundi bwakwishyura inkingo za Covid-19.
Abenshi mu batavugarumwe na Leta banenze imvugo ya Minisitiri w’umutekano bibaza niba uBurundi ari igihugu kigiye kuba nk’ikirwa cya wenyine,cyane ko igihugu cya Tanzania cyari cyarafashe iki cyemezo,kuva aho Perezida Samia Suluhu agiriye k’ubutegetsi yemeye guhuza n’isi yose imyunvire ndetse akaba ari nawe wafashe iya mbere agahabwa urukingo rwa Covid19.
Uwineza Adeline