Umugabo witwa James Mwaura, wavuye iwe mu rugo mu myaka 47 ishyize agiye guhaha umuceri kuri butiki , agatakara, yongeye kubona inzira imwerekeza iwabo i Molo, mu karere ka Nakuru, abifashijwe na facebook.
Mwaura ubu ufite imyaka 70, yatakaye afite imyaka 23, ubwo yari atumwe n’ ababyeyi kuri butiki kugurira umuceri umuryango we.
Nk’ uko Citizen dukesha iyi nkuru ibitangaza, yaba yaratakaye mu nzira yarimo akibona ageze i Nairobi, nta faranga afite ku mufuka, nta mubyeyi ahafite, kuko yaje gusanga n’ abavandimwe be bari batuye mu mujyi barimutse.
Yahise yerekeza muri Naro Moru, mu karere ka Nyeri, aho yatangiye ubuzima bushya, akanarongora umugore bahuriye muri ako gace.
Nyuma y’ imyaka myinshi, nk’ uko iterambere ryageze hose, yamenye gukoresha facebook aza kubona umuntu usa n’ uwo mu muryango we. Yahise yoherereza ubutumwa uyu muntu, mu biganiro bagiranye aza gusanga ari umwe muri bishwa be.
Aba bagabo babiri bakomeje kuganira baza gufata umwanzuro w’ uko babonana imbona nkubone kuwa gatatu, umunsi umwe mbere y’ uko inama y’ umuryango waguye yari iteganyijwe kuwa kane tariki ya 22 Nyakanga uyu mwaka iba.
Mwaura wageze mu muryango we nyuma y’ igihe kinini, yambaye costume nziza y’ ubururu, yatangaje ko yishimye kwongera kubona umuryango we. Yanabamenyesheje ko ubu afite umugore n’ abana batatu n’ abuzukuru bane.
Denny Mugisha