Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko: Uturere twa Nyagatare, Musanze , Burera , Rubavu, Gicumbi, Kamonyi, Rwamagana na Rutsiro mu ntara na Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu mujyi wa Kigali twakuwe muri Guma mu rugo.
Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iragumamo.
Mu yindi myanzuro ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zirasubukuwe. Ingendo zirabujijwe hagati ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00) kugeza saa Kumi z’igitondo(4H00).
Iyi myanzuro izatangira kubahirizwa guhera tariki ya 01 Kanama 2021, ikazavugururwa nyuma y’iminsi 15 ni ukuvuga tariki ya 15 Kanama 2021.