Bikomeje kuvugwa Ishyaka rya CNRD/FLN haba harigushaka kuvukamo undi mutwe Twagiramungu Rukokoma yongeye gushyirwa mu majwi ko ariwe ubiri inyuma.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Mabayi mu gihugu cy’uBurundi ibivuga,n’uko hasize iminsi hari icyuka kibi mu barwanyi ba FLN,aho abayobozi b’uyu mutwe bakomeje kutunvikana ku ntambara barimo barwana,imaze kubatwara abantu benshi kandi bamwe bakaba basanga nta mpamvu.
Ibindi bibazo bikomeje kuvugwa muri uyu mutwe, n’uburyo hakomeje kuba agasuzugurane hagati ya Gen.Hakizimana Antoine Jeva na Col.Kanyoni ushinzwe iperereza muri uwo mutwe,aho Col.Kanyoni ushinzwe iperereza,Lt.Col Jigale wari ukuriye agace k’imirwano na Col.Guado ushinzwe ibikorwa bya Operasiyo bashinja Gen.Jeva gukora ibimuje mu mutwe atagishije inama bagenzi,ibi bikaba byaratumye bamwe basa n’abigira k’uruhande byinshi bakaba barabimurekeye.
Gen.Hakizimana Jeva we akaba ashinja bariya ba Ofisiye bakuru gukorana na Twagiramungu Rukokoma adatinya kwita Inyangarwanda,ndetse akaba avuga ko mu makuru y’ubutasi yabonye hari Umutwe witwa Intimirwa wa Twagiramungu , waba urigutegurirwa ahitwa Kabere muri Gurupoma ya Kigoma,ukazaba ukuriwe na Col.Kanyoni afatanyije na Col.Guado,ibi bikaba byarateje urwikekwe rwinshi muri uyu mutwe.
Umwe mu barwanyi bahoze muri FLN ,baherutse kwishikiriza Ingabo z’Umuryango w’abibumbye MONUSCO zikorera mu bice bya Walungu yabwiye itangazamakuru ko hasize iminsi Col.Guado akorera ingendo mu gihugu cya Uganda,bikekwa ko yaba yarajyaga kubonana n’intumwa za Twaguramungu,ikindi kandi uyu mutwe uravugwamo irondakarere,aho Gen.Jeva ashinjwa gutonesha abantu bavuka mu Ntara za Cyangugu na Gitarama,ngo kuko aribo yagize abizerwa.
Abakurikiranira ibintu hafi by’uyu mutwe basanga FLN babayeho mu buryo bw’ubwiyahuzi kuko benshi mu bari bagize uyu mutwe b’inkorokoro bishwe na FARDC mu gitero cyabereye iKarehe ho muri Kivu y’amajyepfo,ndetse abandi baracyuwe bakaba bari guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu mu kigo cya Mutobo.
Mwizerwa Ally