Abantu batazwi bitwaje intwaro bateye urugo rw’ umushumba wa Kiriziya gaturika mu mujyi wa Kinshasa nyiricyubahiro Fridolin Caridinali Ambongo Besungu , kuri iki cyumweru tariki ya 1 Kanama mbere ya saa sita.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Padiri George Njila, umunyamabanga w’ Ibiro by’ Ubwepisikopi muri Kinshasa, yanenze aba bagizi ba nabi bibasiye umukozi w’ Imana, ndetse avuga ko bibabaje. Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’ iyi myitwarire. Ntabwo ibyakozwe ari ibya kimuntu kandi n’ ingaruka zabyo si nziza”.
Cardinal Ambongo arahamagarira abizera ba kiriziya Gatorika kuba maso, ntibahe umwanya umuntu wese ushaka gutesha agaciro kiriziya, kandi ntihagire ubatesha umurongo ngenderwaho bihaye.
Ku rundi ruhande, Arikiyepisikopiwa Kinshasa arashimira byimazeyo polisi yatabaranye ingoga, aba bagizi ba nabi ntibagere ku cyo bari bagambiriye.
Denny Mugisha