Hashize hafi ukwezi leta ya Etiyopiya itangaje agahenge mu ntambara iyishyamiranije n’ inyeshyamba ziharanira ubwigenge bw’ intara ya Tigre (TPLF), izi nyeshyamba zikaba zitarigeze zibikozwa kuko zakomeje ibitero zigaba ku ngabo za leta.
Gusa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na TPLF, izi nyeshyamba zagize ibyo zisaba guverinoma ya Addis-Abeba kugira ngo intambara ihagarikwe. Harimo nko kuba leta yaha agaciro ubusabe bw’ uyu mutwe bwo gukura ingabo zayo mu gace ka Mekele.
Bidasubirwaho TPLF ikaba yagaragarije leta ubusabe bwayo bukubiye mu ngingo 5, zirimo nko kurekura imfungwa za politiki, gusubukura ibikorwa byari byarahagaritswe nk’ itumanaho n’ amashyanyarazi mu ntara ya Tigre.
Nta cyizere ko guverinoma ya Etiyopiya ishobora kubahiriza ubu busabe, kuko kuri ubu guverinoma iri mu gikorwa cyo gushyira urubyiruko mu gisirikari, aho imyitozo ikomeje ku bantu benshi, mu myiteguro yo kurwanya TPLF.
Umuryango w’ abibumbye n’ imiryango itabara imbabare barasaba leta ya Etiyopiya gufungura imihanda yerekeza mu ntara ya Tigre kugira ngo bashobore kugeza ubufasha ku babukeneye muri iyi ntara.
Denny Mugisha