Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yemeje ko azajya arya ruswa akayubakisha amashuri n’ibikorwa remezo, ko ariyo ngingo yabonye yo kurwanya ruswa, nta yindi nzira yo kuyirwanya.
Ibi yabitangarije mu masengesho yahuje abarwanashyaka, imbere y’ingoro y’ishyaka CNDD-FDD i Bujumbura mu murwa mukuru w’ubukungu. Perezida Ndayishimiye yavuze ko kubera ko utanga ruswa n’uyihabwa bicecekera ko bigorana kubamenya.
Mu gihe amategeko y’igihugu cy’u Burundi n’amategeko mpuzamahanga abuza kurya no gutora amategeko ashyigikira kurya no gutanga ruswa, Perezida Ndayishimiye we avuga ko kurya ruswa ukayubakisha amashuri niyo ngingo yafashe mu rwego rwo kurwanya iyi ruswa.
Perezida Ndayishimiye ati” umeze neza azanzanira ruswa mpite nyifata ninumire, iyo niyo ngingo nafashe nta ruswa nzasubiza inyuma, nta yindi nzira yo kurwanya ruswa , kureka abaturage bakayihana ariko ntibigire icyo bimara bizatuma tukirwanya “.
Abarundi batandukanye bavuga ko niba umukuru w’igihugu azarya ruswa abari munsi ye bo bazabigira umwuga bityo bityo ruswa ishinge imizi. Bbakomeza bavuga ko niba uyitanze n’uyihawe batamanyekana bakibaza niba Perezida Ndayishimiye azahabwa Ruswa akayubakisha koko nkuko abivuga, yane ko mu gihe ayihawe akinumira bishobora kurangira ayikoreshereje mu nyungu ze za buri munsi.
Nkundiye Eric Bertrand