Kuri uyu wa 2 Kanama 2021, nibwo Visi Perezida wa Kenya bwana William Ruto yabujijwe kujya mu ndege ye, ubwo yifuzaga kwerekeza i Kampala muri Uganda aho yateganyaga kubonana na Perezida Museveni.
The standard dukesha iyi nkuru ivuga ko, bwana Ruto yageze ku kibuga cy’ indege cyitiriwe Wilson mu masaha y’ umugoroba ariko abayobozi bakamumenyesha ko indege ye itemerewe guhaguruka kuko atabisabiye uburenganzira.
Uyu muyobozi mukuru mu buyobozi bwa Kenya akaba yari aherekejwe n’ itsinda ry’ abantu 7 barimo: Depite Oscar Sudi, Ndindi Nyoro na Benjamin Tayari hamwe n’ abandi.
Umuvugizi w’ ibiro bwa visi-perezida bwana David Mugonyi yasobanuye ko abayobozi bahagaritse urugendo rwa bwana Ruto bamumenyesheje ko agomba kwerekana uruhushya yahawe n’ ubuyobozi bukuru bw’ abakozi n’ umurimo mu iki gihugu. Yagize ati: “Ubwo yageraga ku kibuga cy’ indege yasabwe kwerekana uruhushya yahawe umuyobozi w’ abakozi n’ umurimo. Ibi byadutunguye kuko mu myaka 9 ishyize ntibyabaye ho”.
Uru ruzinduko bivugwa ko rutari rwerekeranye n’ akazi, ndetse ko umukuru w’ igihugu ubu utajyana imbizi na visi-perezida ari we ubiri inyuma .Bwana William Ruto yaherukaga muri Uganda mu ntangiro z’ ukwezi gushyize aho we na perezida Museveni bashyize ibuye ry’ ifatizo ahazubakwa uruganda rukora imiti n’ inkingo mu karere ka Wakiso, nyuma y’ ibiganiro bitari bigufi bari bagiranye.
Tubibutse ko uyu mugabo ateganya kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Kenya mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2022, ibi bikaba bishobora kuba biri mu mpamvu zatumye umukuru w’ igihugu bwana Uhuru Kenyata abangamira uru rugendo kuko bikekwa ko Ruto yaba agiye kugisha inama kwa perezida Museveni kugira ngo azatsinde aya matora.
Denny Mugisha