Itsinda ry’abahezanguni barangajwe imbere na Basabose Philipe utuye mu gihugu cya Canada, Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama baherutse gushinga ishyirahamwe bise “Igicumbi” bavuga ko ari ijwi ry’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegtsi bw’uRwanda bavuga ko iri ari itsinda ry’abantu bagamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda cyane cyane ko ryatangijwe ndetse rigizwe n’abantu basanzwe basebya Leta y’u Rwanda ,babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi batuye mu bihugu by’uburayi ,Amerika na Canada.
Aba twavuga nka Tabita Gwiza Mushiki wa Ben Rutabana wabanje kuba umuyoboke wa RNC maze nyuma akaza kuyivamo akajya kwifatanya na Jean Paul Turayishimiye, Rea Karegeya n’abandi bagashinga ishyaka ryabo bise ARC akaba ari naho abarizwa kugeza magingo aya. Undi ni Jean Paul Ntagara Minisitiri w’Intebe wo muri Guverinoma yiyita iyo mu buhungiro ya Padiri Nahimana Thomas wamamaye cyane kubera ibitekerezo bya Giparimehutu by’ubuhezanguni bushingiye ku ivangura aho akunda kuvuga ko Abatutsi ari abavantara, no kubeshya abantu ko Perezida Kagame yitabye Imana n’abandi bantu bagize uruhare mu ishingwa ry’amashirahamwe ashamikiye ku mitwe y’iterabwoba nka RNC, ARC Urunana , FDLR, MRCD Ubumwe n’indi nka Jambo ASBL igizwe n’urubyiruko ruba mu bihugu by’i Burayi rukomoka ku bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikindi n’uko mugutangiza iri shyirahamwe hatumiwemo Interahamwe ruharwa Murindahabi Jean Claude woretse imbaga y’Abatutsi muri Kanombe akaza guhungira ubutabera mu bufaransa akwepye inkiko gacaca akaba yarashinze igitangazamakuru gikorera kuri murandasi aho akunze gukora ibiganiro bisebya leta y’uRwanda
N’ubwo Philipe mu kiganiro yagiranye na Murindahabi yagerageje kuyobya uburari akavuga ko iri shyirahamwe baritangije mu rwego rwo kuzuzanya n’andi mashyirahamwe arebera inyungu z’abacitse ku icumu , Mugenzi we bari kumwe muri icyo kiganiro , yareruye avuga ko aho kuba ijwi ry’abacitse ku icumu gusa nk’uko bivugwa ko ngo ari n’ umutwe wa politiki uje kuvugira abantu nka Karasira Aimable, Idamange, n’abandi bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Naftal Ayishakiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango IBUKA ushinzwe kureberera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yaganiraga na The Future TV, yatangaje ko IBUKA idateze gukorana na Gato n’iri shyirahamwe ryiyise Igicumbi.
Yagize ati:”Aba bantu bagaragayeho gupfobya no guhakana Jenoside bashyigikira ku buryo bweruye abayipfobya n’abayihakana ,murumva neza ko nta muryango w’abarokotse Jenoside wagira ikintu icyaricyo cyose uhuriraho nabo . “
Si IBUKA gusa yagaragaje ko itazakorana n’aka gatsiko kuko n’ishirahamwe HUMURA rigizwe n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu mujyi wa Otawa muri Canada nawo wamaze gutangaza ko ntaho uhuriye n’iri tsinda ryiyise”Igicumbi”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi waryo Kagemera , yagize ati “ Abakurikiye umuhango wo gutangiza ishyirahamwe Igicumbi mwumvise ko asosiyasiyo humura yavuzwemo ahatari hake , nagira mbamenyeshe mu izina rya Asosiyasiyo Humura ko ntaho duhuriye n’iryo Shyirahamwe . “
Yakomeje avuga ko yibutsa abantu ko Asosiyatiyo idakora politiki kandi ko ikiduhuza twese ari inshingano za Humura ari izo guharanira kwibuka abacu , ubuzima bw’abarokotse ,n’ubutabera.
Bakomeza basaba abarokotse Jeniside yakorewe Abatutsi by’umwihariko n’abanyarwanda muri Rusange kwitandukanya n’uburiganya bw’abantu nka Basabose Philip, n’agatsiko ke ndetse bagafatanya mu kubamaganira kure.
Hategekimana Claude