Perezida wa Repubulika ya Centrafrique ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi nkuko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabyutse bibitangaza.
U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye masezerano ibihugu byombi byasinyanye arimo ay’umutekano.
Abasirikare b’u Rwanda kandi bari mu bagize ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bubungabunga amahoro muri iki gihugu(MINUSCA). Si aba basirikare bari mu butumwa bwa ONU gusa mu iki gihugu kuko hari n’aboherejwe mu bikorwa byo gufasha ingabo z’igihugu mu guhangana n’inyeshyamba zibumbiye mu cyiswe CPC ziyoborwa n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu François Bozizé.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ziri mu zirinda umukuru w’igihugu Faustin Alcange Touadera n’abandi banyacyubahiro b’iki gihugu muri rusange.
Perezida Kagame niwe waherukaga gusura Centrafrique hari kuwa 15 Ukwakira 2019. Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Centrafrique bafite byinshi birimo n’amateka ashaririye bahuriyeho.
Perezida Faustin Alcange Touadera ayoboye Centrafrique kuva muri Werurwe 2016. Yagiye ku butegetsi asimbuye Madame Catherine Samba-Panza wayoboye inzibacyuho. Mu mpera za Manda ye ya Mbere havutse imvururu zishingiye ku kuba Francois Bozize wigeze kuyobora iki gihugu yarangiwe kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka 2020. Ibi byatumye Bozize yihuza n’inyeshyamba bakora icyiswe Coalition Patriotique pour Changement(CPC).
Uruzinduko rwa Perezida Touadera ruzaba rukurikiye urwo Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu aheruka kugirira mu Rwanda kuva kuwa 2 Kanama kugera kuwa 3 Kanama 2021.
Muri Kanama nanone Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda aho mu buryo bweruye yasabye imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.