David Himbara wigeze kuba umujyanama wa perezida Paul Kagame ubu ni umwe mu bacengezamatwara ba RNC umutwe ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba akaba akunze kumvikana mu bitangazamakuru bishamikiye ku mitwe irwanya Leta y’uRwanda ,aho akunze kwibasira Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’imyaka icumi avuye mu Rwanda ubu akaba atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yisunze umutwe w’iterabwoba wa RNC. kuri David Himbara ngo mu Rwanda nta kintu na kimwe kigenda.
Yaba ku mbugankoranyambaga ze n’ibiganiro bye mu binyamakuru bitandukanye, David Murunganwa cyangwa se David Himbara nta kandi kazi yirirwamo usibye guhora agaragaza u Rwanda nk’igihugu kitigeze kigira icyo kigeraho hakiyongeraho kwibasira abayobozi b’ u Rwanda yibwira ko ibyo avuga bizafatwa nk’ukuri.
Yakunze kwibasira ubukungu bw’u Rwanda avuga ko bugana aharindimuka mu gihe u Rwanda rutahwemye guhabwa ibihembo no gushimwa ku ruhando mpuzamahanga , ko ari kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika ubukungu n’iterambere bizamuka ku kigero gishimishije.
Nk’uko asanzwe atagira ikiza yifuriza uRwanda Himbara aheruka kwihanukira avuga ko abizi neza ndetse abifitiye gihamya ko ingabo z’u Rwanda zitazajya muri Mozambike ngo kuberako Afurika y’Epfo yabyanze, icyo gihe yavuze u Rwanda rwivanga mu bibazo by’igihugu kiri mu muryango wa SADC ,ariko biza kurangira ikinyoma cye gikubitiwe ahareba inzega kuko kuwa 17 Nyakanga ingabo z’uRwanda n’abapolisi bose bagera ku 1000 boherejwe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike ndetse kugeza ubu zikaba zirigushimwa kubera akazi gakomeye ziri kuhakora.
Ibi ariko ntibyatangaje abasanzwe bamuzi kuko ariko asanzwe abigenza cyane cyane ko kuriwe nta kiza ajya avuga u Rwanda.
Amakuru Rwandatribune ikura kuri umwe mu bantu baba muri Uganda utashatse kuvuga izina rye ku mpamvu z’umutekano we, ndetse akaba yarabaye muri RNC nyuma akaza kuyivamo , avuga ko impamvu yatumye David Himbara ahinduka imbata y’ibinyoma igamije gusebya no guharabika u Rwanda ,ngo ni ikiraka yahawe , akaba ahabwa akayabo k’amafaranga na Perezida Museveni afatanyije n’umushoramari rujugiro Tribert usanzwe ari n’umuterankunga w’imena wa RNC, ngo bakaba bamuha aya mafaranga kugira ngo abakorere akazi ko guharabika politiki y’u Rwanda no gusebya abayobozi barwo mu mahanga ngo kuko basanze ariwe washobora icyo kiraka dore ko asanzwe azi ibyo bihugu cyane kuko ariho yabaye igihe kinini na mbere y’uko ataha mu Rwanda nyuma y’insinzi y’ingabo za FPR Inkotanyi mu 1994.
Ibi bikaba biri mu Mirongo migari ya Museveni na RNC igamije gusiga icyasha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse Perezida Museveni akaba yaramuhaye uburyo bwo gukoresha itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreport, commando onepost, the news vision n’ibindi mu gukwirakwiza ibyo bihuha.
Kubera ko ngo Himbara ahembwa bitewe n’amagambo mabi yavuze ku Rwanda, ngo rimwe na rimwe iyo abuze icyo asebya u Rwanda bituma ahora asubiramo ibinyoma bye ku Rwanda kugirango Museveni na Rujugiro batamwubikira imbehe.
N’ubwo ariwo murongo yahisemo w’icengezamatwara rishingiye ku guharabika u Rwanda n’Abayobozi barwo kugeza ubu we n’abagenzi be bo muri RNC ntacyo barabasha kugeraho kuko usibye no guhora atakambira abazungu ngo bafatire ibihano u Rwanda kubera inyungu ze bwite ku geza ubu ntarabasha no guhabwa igisubizo kuri iyo ngingo kubera ko yananiwe guhuza diporomasi ye n’ibinyoma bye.
Hategekimana Claude