Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y’uko kandi tariki 29 z’ukwezi gushize avuye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire.
Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko abazi Emmanuel Abayisenga bavuga ko ari umugabo ufite ibibazo mu buzima bwe, kandi byaranze amateka ye.
Yitwa Abayisenga Emmanuel yavukiye mu Rwanda mu 1981, akurira mu muryango w’abakristu gatolika n’abavandimwe 12, nyuma ya jenoside mu 1994 we n’abo mu muryango we barahunze berekeza mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu), ubu akaba afite imyaka 40 y’amavuko akaba ari na we ukekwaho kuba yaratwitse Cathédrale ya Nantes, iherereye mu Majayaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, muri Nyakanga 2020.
Nyuma yo gutahuka, La Croix ivuga ko mu Rwanda se yishwe mu buryo butazwi neza, nyuma y’uko yari yarahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri jenoside.
Ibiro ntaramakuru AFP byo bivuga ko Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012, nyuma y’igihe runaka ari umupolisi mu gihugu cye, akahasaba ubuhungiro mu kwa kabiri 2013.
Ifoto yagiye ahagaragara, yafashwe ku ya 11 Ugushyingo 2016, yatangajwe bwa mbere n’Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika, yerekana umugabo witwa Abayisenga asuhuza Papa Francis, ubwo yagiranaga umubonano n’abantu bo mu cyiciro giciriritse i Vatican.
Hari mu muhuro w’abantu badakunda guhabwa agaciro wari wateguwe n’umuryango witwa Fratello, ubwo hizihizwaga Yubile y’umwaka w’impuhwe muri Kiliziya Gatolika, witabiriwe n’abo mu Bufaransa, Poland na Roma.
Yageze aho ategekwa kuva ku butaka bw’Ubufaransa inshuro enye, ariko buhoro buhoro yiyegereza abihaye Imana muri Kiliziya Gatolika.
Mu 2018 Abayisenga yinjiye mu bikorwa by’ineza muri Croix-Rouge, Secours Catholique, n’ahandi, aza no kubona umwanya mu bukarani bwa Katederali ya Nantes.
Mu 2019 ahabwa icumbi mu muryango w’abihaye Imana b’aba Montfortains wo muri komine ya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw’Ubufaransa.
Ikinyamakuru La Croix kivuga ko mu 2018 yavuzwe mu gikorwa cyo kurwana muri Kiliziya akahavana ibikomere byo ku mubiri. Byaje gutuma adashobora kubona akazi aho ari ho hose.
Mu kwa karindwi 2020, hashize umwaka acumbikiwe n’abihaye Imana ari n’umukorerabushake wa Katederali ya Nantes, Abayisenga yemeye ko yayishumitse akayiha inkongi.
Yafunzwe igihe gito, nyuma ashyirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe aho yabisohotsemo mu kwezi gushize, ngo akurikiranwe adafunze.
Yategetswe kwitaba polisi yo muri Mortagne-sur-Sèvre buri minsi 14, mu gihe urubanza rwe ku gutwika Katederali rwari kuzaba mu 2022, nk’uko La Croix ibivuga.
Mu gihe yari ataramara ibyumweru bibiri ari hanze, kuri uyu wa mbere yishyikirije polisi y’aho nyine i Mortagne-sur-Sèvre yemera kwica Padiri Olivier Maire w’imyaka 60.
Uyu mupadiri yari yaramugiriye neza kuko nyuma y’aho Abayisenga afunzwe akekwaho gutwika kiliziya ya Nantes akaza gufungurwa kuko inzego z’ubutabera zasanze atari mutaraga mu mutwe, Padiri Olivier Maire yamwakiranye yombi ndetse anamuha icumbi mu nyubako z’umuryango yayoboraga. Nyuma y’ineza yamugiriye, yahisemo kumwivugana mu buryo bwa kinyamaswa.
AFP ivuga ko yabonye amakuru ko Abayisenga ubu yashyizwe mu bitaro kubera “ibitameze neza mu buzima bwe.”
Muyobozi Jerome