Igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyinjiye mu bihe bidasanzwe by’ubuzima nyuma yuko abahanga bafashe ibipimo mu makusanyirizo y’imyanda y’amazi mu murwa mukuru Kampala bagasanga harimo Virus ya poliovirus itera indwara y’imbasa.
Icyorezo cy’imbasa cyaherukaga kwibasira igihugu cya Uganda mu myaka ya 2009 na 2010,mu gihe mu mwaka wa 2006 Leta ya Uganda yatangaje ko nta mbasa ikiharangwa.
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatagaje ko igiye gusuzuma iyi ndwara mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu kandi hazapimwa abana bari munsi y’imyaka 15 bashobora kugaragaza ubumuga butunguranye cyangwa imbaraga nke z’ingingo.
Igikorwa cyo gupima imbasa mu gihugu hose bitegenyijwe ko kizatangira kuva mu kwezi kwa 10 n’ukwa 12 uyu mwaka, ku bana bose bari munsi y’imyaka itanu.
Indwara y’imbasa iterwa na virusi ya poliovirus yabonetse bwa mbere mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, itera ubumuga bw’ingingo.
Ibipimo byafashwe muri Uganda byerekana ko virus yahabonetse isa n’iyabonetse bwa mbere muri Sudan.
Mu mwaka 2020 ukwezi kwa 8 Uganda n’umugabane wa Africa byatangajwe ko imbasa yacitse , gusa bidatinze virus yarongeye iboneka mu bihugu bimwe na bimwe by’uyu mugabane.
Alice Ingabire Rugira