Umuvugizi w’ikigega cy’isi cy’imari (IMF/FMI) yatangaje ko bitewe n’ibura ry’icyizere cy’amahanga ku kwemera leta ya Afuganisitani , ko Afghanistan itazongera kubona ku mafaranga y’inguzanyo yacyo.
Iki cyemezo gikurikiye gufata ubutegetsi kw’aba Taliban kwabaye mu mpera y’icyumweru gishize,Byari bisanzwe biteganyijwe ko inguzanyo ya IMF irenga miliyoni 370 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 373 mu mafaranga y’u Rwanda) igera muri Afghanistan ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa munani,Iyi nguzanyo yari ikubiye muri gahunda ya IMF yo ku rwego rw’isi yo kugoboka ibihugu kubera ihungabana ry’ubukungu.
Mu bindi byahagaritswe muri iki gihugu harimo kugera ku burenganzira bw’amadovize bwa IMF (Special Drawing Rights,SDR), ubu burenganzira bukaba bukora mu mapawundi y’ubwongereza , amadorali ama euro yo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ama yen y’ubuyapani no mu ma yuan yo mu bushinwa.
Umuvugizi wa IMF yagize ati “ Nkuko bisanzwe bigenda IMF igendera ku kuntu amahanga abibona”Minisitiri w’imari wa Amerika Janet Yellen yandikiwe ibaruwa na bamwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Amerika bamusaba kwizezwa ko aba Talibani batazabona imfashanyo ishyigikiwe na Amerika , 17 akaba aribo bashyize umukono kuri iyo baruwa,
Muri iyi baruwa baragira bati Kuba bishoboka kugera kuri SDR yatuma hafi kimwe cya kabiri cya miliyali y’amadolali kigera nta kindi gisabwe ku butegetsi bufite amateka yo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba kuri Amerika no ku nshuti zayo biraduhangayikishije bikomeye.”
Raporo y’umuryango w’abibumbye ONU itangaza ko ahantu h’ibanze aba talibani bakura amafaranga ari mu bikorwa by’ubugizibwa nabi , harimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge , ubwambuzi , gushimuta abantu bakarekurwa hatanzwe ingwate , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’amafaranga ava mu misoro mu turere aba Talibani bagenzura.
Ingabire Rugira Alice