Senateri Emmanuel Havugimana yibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amagambo yashyize kuri Twitter ye avuga ko abubuka inzu z’imiturirwa mu murwa mukuru Kigali bakwiye kujya bazamura uburebure bw’ibyuma bibuza abantu kugwa maze abiyahura bagakoresha ubundi buryo.
Iki gitekerezo Senateri yagitangaje kuri Twitter ku italiki 18kanama 2021 hamaze kumenyekana inkuru y’umukarani wiyahuriye ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro riri i Nyabugogo.
Ubwo butumwa bwagiraga buti”Biteye impungenge koko! Ariko abubaka imiturirwa bakwiye kujya babyibuka.Bakazamura grillage yo kuri Balustrade byibura kuri 1m50.Abashaka kwiyahura bakajya barya / banywa uburozi cg bijugunya munsi y’imodoka.Ariko imiturirwa bakayireka.”
Iki gitekerezo cyamaganiwe kure n’abanyarwanda benshi Uwitwa Gedeon yagize ati “Nyakubahwa mu byubahiro byanyu, kugira abantu inama yo kwiyahura bakoresheje ubundi buryo ntibikwiye, ntibikwiye kuvugwa na Senateri. Imbaraga zikwiye gushyirwa mu gukemura ibibazo bituma biyahura, mushyireho uburyo bwo kuganiriza abantu nk’igisubizo kimwe muri byinshi.”
Uwitwa Luc yunzemo ati “Abiyahura bakoreshe ubundi buryo aho kubireka… ubuse shahu hari icyo mutumvise?Ni ukuvuga ko iyo sénateur muzima abonye umuturage yiyahuye abona ari akantu gato kadafite icyo gatwaye… ibi nibyo bita gushinyagura mu Kinyarwanda kiza ni ubugome burenze…”
Ubu butumwa ntibwakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iyi mvugo ihutaza abafite ikibazo mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ikaba idakwiye ku muyobozi uri mu rwego nk’urwe.
Senateri Havugimana amaze kubona ko ibyo yavuze bitakiriwe neza yasibye ubwo butumwa avuga ko ibyo yavuze bitakiriwe neza aboneraho gusaba imbabazi ashimangira ko imvugoye itagamije gushishikariza abantu kwiyahura ko ahubwo byahoze ho.
Yagize ati “Mwanyumvise nabi rwose! Kwiyahura byahozeho kuva kera kandi ntibizashira. Ariko uburyo abantu biyahura byo umuntu yagira icyo abikoraho. Ntawe nigishije uko biyahura. Uretse ko n’ibitabo bibivuga byanditswe kuva kera. Ndashaka ko abantu bareka gukoresha imiturirwa biyahura.”
“Ni ingaruka z’amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Ahubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko nk’ingaruka za jenoside zo ababyeyi bazisigira ababakomokaho! Abantu bakomeza bakigisha bakaganiriza abahungabanye kurusha abandi.”
Uku kwisobanura kwa Senateri Havugimana ntikwabujije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko kudatanga igisubizo n’umuti w’abakomeje kwiyahura.
Kuri uyu wa kane kuwa 19 kanama 2021 Senateri Havugimana yasabye imbabazi kuri Twitter ye , yemeza ko koko ikibazo cyo kwiyahura yagifashe mu buryo budakwiye.
Ati “Ndasaba imbabazi kubera ubutumwa nanditse kuri Twitter. Ndemera ko iki kibazo cyo kwiyahura n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange gikwiye kwitabwaho, inzego zose bireba zikakiganiraho. Ngiye gufata umwanya wo kurushaho kubisobanukirwa. Nsabye imbabazi ku uburyo nafashe iki kibazo.”
Iki gitekerezo cy’imbabazi cyakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga bamugaragariza ko bamubabariye.
Abahanga bavuga ko abatangaza ibijyanye no kwiyahura bagomba kwitondera imvugo bakoresha kuko zishobora guteza ibibabazo bikaba intandaro yo gushishikariza abandi kwiyahura , ikindi bavuga ko Atari byiza kureba uwiyahuye cyangwa kubisigiriza kuko bishobora gutuma abandi babitekereza bakabifata nk’ibisanzwe bumva ko ari uburyo bwiza bwabafasha gukira akababaro bafite.
Ingabire Rugira Alice