Kuri uyu wa 19 Kanama 2021, sitasiyo ya Police ya Muhoza yarekuwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent wari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Muhoza aho yari akurikiranweho amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nyuma y’aho afatiwe mu rugo rw’umuturage utuye mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve bahinduye urugo akabari .
Ni amakuru yizewe yemejwe na nyirubwite Gitifu Twagirimana Innocent, aho yarekuwe nyuma y’icyumweru afunzwe
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ibyanditse mu nkuru agitabwa muri yombi ko ari ibinyoma akavuga ko yarenganijwe ari amatiku
Ubwo yafatwaga yari kumwe n’abapolisi 2 mu rugo rw’umugore witwa Maman Queen mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve kuwa 11 Kanama 2021 mu masaha y’ijoro banywa inzoga, baje kugirana amakimbirane bararwana ari nabyo byabaraburije.
Si ubwa mbere kuko ni Ku nshuro ya 4 Gitifu wa Kinigi afungiye kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akanafungurwa ariko inzego z’ubuyobozi bw’akarere ntizikurikirane cyangwa ngo zimubaze imitwarire itari myiza itakabaye iy’umuyobozi.
Amakuru yizewe agera kuri RwandaTribune avuga ko Gitifu Twagirimana yarekuwe atanze amande y’ibihumbi ijana(100,000) y’u Rwanda asanzwe acibwa abarenze ku mabwiriza.
Rwanda Tribune yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo, duhamagaye umuyobozi w’akarere Nuwumuremyi Jeanine, ntiyafata telefone ye Njyendanwa, tumwandikiye n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza , Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buzaba bwagize icyo bubivugaho tuzabitangaza mu nkuru yacu y’ubutaha.
Inkuru yakozwe Gitifu Innocent agitabwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Cya Covid -19.https://rwandatribune.com/musanze-ku-nshuro-ya-4-gitifu-wa-kinigi-afungiye-kutubahiriza-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/
Nkundiye Eric Bertrand