Ibihugu byiganje ibyo mu burengerazuba bw’isi byafunguriye amarembo impunzi z’abanyefugnisitani ziri guhunga iki gihugu nyuma yahoo kigaruriwe n’abatalibani , ni mu gihe abandi banyagihugu bashwiragiye mu gihugu hagati , iki gikorwa cyo kwigarurira ubutegetsi bwihuse kw’abata libani kikaba cyaratunguye amahanga kuko bitari byitezwe ko byashoboka.
Muri ibyo bihugu harimo Canada aho yiyemeje kwakira abanyefuganisitani barenga ibihumbi 20,000 babangamiwe n’Abatalibani nubwo igihe cyo kubatwara kitatangajwe
Igihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko ku wa kabiri izakira ibihumbi 5000 uyu mwaka, iki gikorwa kikazakorwa mu byiciro kuburyo mu myaka itanu bazaba batwaye abagera ku bihumbi 20000, aba bakazaba ari ababafashije gusemura indimi.
Leta zunze ubumwe za Amerika nabo batangaje ko muri gahunda yo kwakira impunzi yongeyeho 8000 kubo isanzwe yakira , imibare ikaba yageze ku 34 500 buri mwaka, nubwo ababikurikiranira hafi bavuga iyi gahunda itihutishwa.
Nubwo bimeze bityo igihugu cya Pakisitani cyakomeje kubaka urukuta rw’imbibi ruyihuza na Afuganisitani , iki gihugu cyatangaje mu kwezi kwa karindwi ko nta mpunzi z’abanyefuganisitani kizasubira kwakira , kuko ubu abarenga Miliyoni 1, 400 bamaze kuhahungira nkuko bitangazwa na HCR.
Ingabire Rugira Alice