Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA Nyinawagaga Claudine Marie Solange yatangaje ko kwishyurira abanyeshuri muri kaminuza hagendewe ku cyiciro cy’ubudehe bigiye guhagarara , aho umunyeshuri wabarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwaga amahirwe menshi yo kwishyurirwa Kaminuza na Leta kurusha abo mu cyiciro cya gatatu icya kane bo ntibayabone , yemeje ko ibi bigiye kuba amateka ahubwo umunyeshuri azajya yishyurirwa hagendeye ku manota yagize.
Yagize ati “Serivisi zirimo kwishyurirwa kaminuza, kwivuza indwara zihenze cyane nko kuvoma amazi uwarwaye impyiko ntibizagendera ku byiciro by’ubudehe kwishyurirwa kaminuza na Leta bizajya bishingira ku manota umunyeshuri yagize aho kuba icyiciro abarizwamo, ibyo benshi bashimangira ko bizatuma iyo serivisi ihabwa abayikwiye.”
Ubwo hatangirwaga gushyiraho ibyiciro by’ubudehe mu mpera za 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko bitabereyeho gufasha abakene ahubwo ari ugufasha igenamigambi.
Byari biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda baba bari muri ibyo byiciro bishya bisimbura ibyashyizweho mu 2016/2017 , Nyinawagaga yavuze ko iyo ntego yakomwe mu nkokora na Covid-19 aho mu bihe bitandukanye hashyizweho za Guma mu Rugo bigatuma mu Ukuboza hagera ingo zimaze gushyirwamo ari 40% gusa , kuri ubu ingo 99% zashyizwemo , izitarimo akaba ari inshya zigenda zishingwa ubu.
Biteganije ko mu ntangiriro z’umwaka utaha aribwo ibyiciro bishya bizatangira kugenderwaho , bikaba byitezweho kuzakemura ibibazo by’akarengane kabonekaga mu ikorwa ry’ibyabanje kubera ahanini ruswa , imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abikorera na bo bagomba kuzajya bagendera ku mabwiriza azaba abigenga mu gihe batanga ubufasha.