Ndambi Guebuza ni umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Mozambike Armando Guebuza , arashinjwa ruswa kunyereza umutungo wa leta hamwe no kwigwiza ho imitungo nyumma yo kuguza miliyali 2$ mu izina rya Guverinoma ya Mozambike , muri uru rubanza hakaba hari kuburanishwamo abantu 19.
Iburanisha ry’uru rubanza ryatangiye kuri uyu wa 23 kanama 2021 muri gereza irinzwe ya Machava , uru rubanza bikaba bitegenijwe ko ruzamara amezi abiri,uru rubanza rukaba rwaratumiwe mo abanyamategeko benshi abatangabuhamya 70 n’abanyamakuru 250.
Hagati y’umwaka wa 2013 na 2014 Sosiyete eshatu zikomeye z’ubucuruzi za leta ya Mozambike zatse inguzanyo ya Miliyali 2$ muri Banki zitandukanye harimo iyo mu Busuwisi no mu Burusiya atangwa nk’inguzanyo atemejwe n’inteko ishinga mategeko ya Mozambike nkuko amategeko abigena maze Mozambike itangwa nk’umwishingizi w’iyi nguzanyo hemezwa ko ari iki gihugu kizayishyura.
Nyuma yo kugurizwa aya mafaranga igihugu cyahise kigwa mu bihombo bikomeye gifungirwa imfashanyo zatangwaga n’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF abaturage barakena ndetse n’agaciro k’ifaranga rya Mozambike karatakara.
Aya mafaranga yitiriwe igihugu cya Mozambike yakorehsejwe mu kugura uruganda rutunganya amafi yitwa Tuna , amato yo kurinda umutekano wo mu mazi , andi akoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’ubucuruzi leta ifitemo imigabane .
Bidatsinze byaje kumenyekana ko iyi nguzanyo yari yihishemo ruswa nyinshi kuko ayo mafaranga yagujijwe ku nyungu za bamwe mu bayobozi bari bakomeye muri iki gihugu barimo Ndambi Guebuza umuhungu w’uwari Perezida , uwari ukuriye urwego rw’ubutasi Gregorio Leao na Minisitiri w’imari Manuel Chang.
Mu Mu mwaka wa 2016 nibwo Leta ya Mozambike yatangaje ko yafashe inguzanyo bitamenyeshejwe Inteko Ishinga Amategeko, ihita itegekwa guhagarika kwishyura inguzanyo, ifarangaa ry’iki gihugu rita agaciro, IMF n’abandi baterankunga ntibongera kuyiha inkunga, bituma igihugu kigwa mu gihombo gikabije.
Iyi ‘operation’ yakoze no kuri Perezida w’iki gihugu Filipe Nyusi wari Ministiri w’ingabo icyo gihe, kuko agaragara mu buhamya bwatanzwe kuri ibi byaha byakorwagaho iperereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika avugwa ko nawe yakiriye ruswa.
Mu batangiye gushinjwa ibi byaha haraburamo uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Manuel Chang, ukekwaho kwakira ruswa ya miliyoni 12$ agasinya ku mpapuro z’inguzanyo, aho ubu afungiye mu Afurika y’Epfo guhera mu 2018, ariko biteganyijwe ko azoherezwa muri Mozambique nubwo ahakana ibyaha aregwa.
Abakekwaho ibi byaha bose bafashwe hagati ya 2018 na 2019, hakaba harimo abayobozi n’abari bafite imishinga ikomeye y’ubucuruzi, ndetse bivugwa ko miliyoni 200$ zose zagiye muri ruswa kugira ngo iyi nguzanyo iboneke. Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa kugeza ku itariki 1 Nzeri.
Ingabire Rugira Alice