Kuva mu kwezi Nyakanga kugeza magingo aya hakomeje uguhangana hagati y’ishyaka FDU Inkingi igice gikorera hanze y’uRwanda n’ishyaka Ishakwe rya Dr Theogene Rudasingwa bose babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Ishyaka Ishyakwe rirashinja abayobozi ba FDU Inkingi igice kitaremerwa na Leta y’uRwanda byumwihariko Musabyimana Gaspard usanzwe ari n’umuyobozi wa Radiyo Inkingi ,kugerageza gusibisha radiyo ishyakwe k’urubuga rwa YouTube ngo bitewe n’uko kuri iyi radiyo ikorera kuri murandasi muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika,hakunze guca ibiganiro binenga abahezanguni babarizwa muri opozisiyo bakunze kwitwa “Imfubyi za Habyarimana.”
Bamwe mu banyamakuru b’iyi radiyo aribo Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura ndetse bari no mu buyobozi bukuru bw’ishyaka Ishakwe mu kiganiro bise “FDU Inkingi mu rugamba rwo gucecekesha Radiyo Ishakwe no mu kindi bise “FDU Inkingi ikomeje gutsindwa urugamba rwo gucecekesha Radiyo Ishakwe bavuga ko uwitwa Musabyimana Gaspard na Maj Emmanuel Neretse bacuze umugambi wo gusibisha ibiganiro bya radiyo ishakwe kuri YouTube .
Ibi ngo babitewe n’uko Emmanuel Neretse wahoze mu ngabo zatsinzwe(Ex FAR na Musabyimana Gaspard Umuyobozi muri FDU Inkingi bakunze kwitwa “Imfubyi za Habyarimana” kubera gutsimbarara ku mahame ya MRND-CDR, batashimishijwe n’ikiganiro cyanyuze kuri radiyo ishakwe cyari gifite insanganyamatsiko yagiraga iti”Urugamba nyakuri rw’Inzirabwoba le FAR”
Muri iki Kiganiro Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura bo mu Ishyaka Ishakwe bakoze ubusesenguzi ku makosa yakozwe n’ingoma y’akazu ka Habyarimanana Juvenal n’umugorewe Agatha Kanziga ,harimo kugira igisirikare gishingiye ku ivangura rishingiye ku moko n’uturere,ubuswa bwa bamwe mu b’abayobozi bakuru ba EX-FAR byumwihariko Maj Serubuga n’abandi no kwikubira ubutegetsi byatumye ingoma y’Ikinani n’Inzirabwoba batsindwa intambara yatangiye mu 1990 kugeza 1994.
Muri icyo kiganiro Ngarambe na Musangamfura bakomeje banyomoza ibyari byavuzwe n’abo bise imfubyi za Habyarimana” aribo Maj Emmaul Neretse na Musabyimana Gaspard ku magambo bari baherutse kuvuga ko gutsindwa kw’inzirabwoba ( EXFAR) byatewe n’amashyaka ya opozisiyo ngo yarwanyaga MRND na CDR bavuga ko abavuga ibi barimo Neretse na Musabyimana ari abantu bakiboshwe n’ibitekerezo bya MRND-CDR.
Bakomeje bavuga ko icyo kiganiro cyababaje cyane Maj Emmanuel Neretse na Musabyimana Gaspard ngo kuko nabo bahoze muri ako kazu k’ingoma ya Habyarimana ndetse ko ari bantu basanzwe bakomeje kurangwa no kutava ku izima ku birebana n’ ingengabitekerezo ya MRND CDR bihishe muri FDI Inkingi igice gikorera hanze y’uRwanda.
Sibi gusa ngo kuko banabujije bagenzi babo bahoze muri EXFAR bari bemeye gutanga ubuhamya kuri radiyo ishakwe ku makosa yakozwe n’ingabo za Habyarima kutagira icyo bazavuga ngo kuko baba bagambaniye igisirikare bahozemo ngo bagomba kugira ibanga ntibimene inda.
Nyuma yo kumva ayo magambo n’ibyabavuzweho ngo Emmanuel Neretse na Musabyimana Gaspal bahise batangira gushaka uko basibisha Radiyo Ishakwe ku Rubuga rwa YouTube bitwaje ibirego bya Copyright ngo kugirango ibiganiro ku myifatire y’abari bagize akazu ka Habyarimana bitazongera gutambuka kuri iyo radiyo bakoresheje ibirego bihimbano ariko birangira ubuyobozi bwa YouTube bubateye utwatsi.
Sibi gusa kuko habaye ho no guterana amagambo no gutukuna hagati y’abagize Ishyaka Ishakwe rya Dr Theogene Rudasingwa na FDU Inkingi bitewe ahanini no kutumva ibintu kimwe .
Ishyaka Ishakwe rishinja Maj Emmanuel Neretse na Musabyimana Gaspard n’abandi bantu babarizwa muri FDU Inkingi igice gikorera hanze y’uRwanda by’umwihariko kugoreka amateka y’u Rwanda no gutsimbara ku ngengabitekerezo ya MRND-CDR no kudashaka kwemera amakosa yakozwe n’ingoma byatumye babaha akazina kazwi nk”Imfubyi za Habyarimana” .
Mu kubasubiza Neretse na Musabyimana bavuga ko Radiyo Ishakwe imeze nk’igicuma ndetse ko bacishaho ibiganiro n’ibihangano bitari ibyayo ngo kuko , yiba ibiganiro by’abandi ngo igamije gusebya abahoze ari abambari b’ingoma ya Habyarimana Juvenal baba muri opozisiyo.
Si ubwa mbere hagaragara guhangana hagati y’abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu myaka mike ishize perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bameze nk’isenene zirwanira mu icupa.
Hategekimana Claude