Menya byinshi kuri Kayumba Placide wagizwe Umuyobozi wa FDU INKINGI,asimburye Ingabire Victoire,waje gushinga DALFA UMURINZI
Nkuko itangazo ryasizwe ahagaragara n’abagize komite nshya y’Ishyaka FDU INKINGI Rwandatribune,ifitiye kopi riravuga ko Placide Kayumba yagizwe Perezida wa FDU,asimbuye Justin Bahunga wari kuri uriya mwanya by’agateganyo,uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abarwanashyaka ba FDU yateranye kuva kuwa 04 Nzeri 2021 kugeza 05 Nzeri 2021 ikaba yarabereye iBuruseri mu Bubiligi.
Placide Kayumba ni muntu ki?
Uyu Placide Kayumba ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su Perefe wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
ise wa Placide yahamijwe n’urukiko rwa Arusha ibyaha bya Jenoside aho yagize uruhare mu kwica Abatutsi berenga ibihumbi mirongo itatu bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, ubwo bwicanyi bwabaye hagati y’italiki ya 21 kugeza 24 z’ukwezi kwa kane.
Sibyo gusa kuko Diminiko yanatanze amategeko yo kwica ndetse no gufata ku ngufu Abatutsi bose bafatirwaga kuma bariyeri yari yaragiye akwirakwiza hirya no hino, Dominiko akaba yarakatiwe igihano kingana n’imyaka 25
Uyu Kayumba akaba yaravukiye i Gisagara aba ari naho yiga amashuri abanza ayisumbuye yayize mu iseminari nto ya Karubanda izwi ku izina rya Virgo Fidelis, 1993 yari umwana muto uri hagati y’imyaka 12 na 15 igitangaje nuko ku myaka ye micye yari yifitemo urwango rwo kwanga Abatutsi, kuko yababwiraga nabi ndetse nabo bigana akajya ababwira ko azabajyana aho bitaga “Camp Goma” cyari ikigo cya gisirikare cyakorerwagamo iyica rubozo hatangiwe kwicirwa Abatutsi kuva 1990-1994.
Ntagushidikanya ko uyu Kayumba yonkejwe amacakubiri kuva cyera na se umubyara Dominiko kugeza n’uyu munsi kuko ubu niwe wakomereje aho se yagarukiye ibikorwa bye. Ubu bikaba bibera muri wa mutwe ushinzwe gupfobya Jenocide witwa Jambo Asbl,dore ko akimara gutorwa yahise atangaza ko Ishyaka ayoboye ryemera ko habaye Jenoside ebyiri.
Hategekimana Claude