Abanyamuryango ba Koperative ihinga ibirayi mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera izwi nka COAPTR ( Coopérative des Agriculteurs de Pommes de Terres de Rukiko), barasaba kurenganurwa hakagaruzwa amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana na cumi na bitanu na magana atandatu (5.115.600 frw ) bikekwa ko yaba yaranyerejwe na bamwe mu bayobozi ba Koperative.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’abanyamuryango ba Koperative ubugira kenshi kuko cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere ka Burera ariko birangira akarere kabihariye ikigo cy’iguhugu gishinzwe amakoperative (RCA) ari nacyo cyakoze ubugenzuzi bw’ imari(Audit) 10-13/03/2020 kikagaragaza ko umutungo wa Koperative wanyerejwe koko kandi ko abatungwa agatoki mu kunyereza uwo mutungo ku isonga haza Perezida wa Koperative Nkurunziza Fabien, Visi Perezida Nteziryayo Fabien n’umunyambanga wayo Uwamahoro Léonard.
Aha niho abanyamuryango ba Koperative bahereye batanga ikirego mu rukuko rwisumbuye rwa Musanze maze Dosiye nyirizina nomero RP/ ECON 00032/2020 TGI / MUS izingirwamo ikirego kivuga ko abaregwa bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Koperative. Akaba ari icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 10 y’itegeko No 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Urukiko rumaze kwakira ikirego no kugiha itariki y’iburanisha, rwaburanishije uru rubanza kuwa 15 Mutarama 2021.
Imbere y’inteko y’iburanisha haburanaga ubushinjacyaha n’abaregwa Nkurunziza Fabien na Nteziryayo Fabien kuko Uwamahoro Léonard atigeze aregwa hamwe nabo.
Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwemeje ko abaregwa ari abere , bityo ngo bakaba ntacyo bagomba gukutikiranwaho. Aha niho abanyamuryango bahereye bajuririra iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko kibabangamiye. Icyo cyemezo kiragira kiti ” Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha kidafite ishingiro , rwemeje ko nta bimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza ko Nkurunziza Fabien, Nteziryayo Fabien na Uwamahoro Léonard bakoze icyaha cyo kunyereza umutungo wa Koperative COAPTR. Rutegetse ko bagizwe abere, rutegetse kandi ko ingwate y’amagarama yatanzwe na COAPTR iregera indishyi ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.”
Abanyamuryango ba Koperative ntibishimiye iki cyemezo cy’urukiko ngo ari nayo mpamvu bakijuriririye mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze. Majoro Elie ni umwe muri bo. Mu kiganiro na Rwandatribune.com yagize ati ” Nk’abanyamuryango ba Koperative COAPTR ntabwo twanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuko rwirengagije ibimenyetso n’ibisobanuro abaregera indishyi twatanze ndetse n’ibyatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyemeza ko habayeho inyerezwa ry’umutungo wa Koperative. Turasaba kurenganurwa, amafaranga y’abanyamuryango yanyerejwe akagaruzwa kuko ntabwo abantu babiri barya amafaranga ya Koperative ngo bayaheze mu banyamuryango 83.”
Ni mu gihe mugenzi we Munyarugero Philippe agira ati ” Urukiko rwa Musanze rwaraturenganije kuko Koperative yari ifite amafaranga kandi byagaragajwe na RCA. Nti twumva aho umucamanza yahereye agira abantu abere kandi twaragaragazaga ibimenyetso byose ati” Ni nayo mpamvu twafashe icyemezo cyo kujurira ngo turebe ko twarenganurwa. Mudukorere ubuvugizi rwose twongere dusubizwe uburenganzira bwacu twavukijwe.”
Mu gushaka kumenya neza aho ukuri kuri, Rwandatribune.com yaganiriye na Nkurunziza Fabien ndetse na Nteziryayo Fabien baregwa kunyereza amafaranga asaga Miliyoni eshatu z’amanyarwanda ya Koperative COAPTR bayitangariza ko nta mwenda bayibereyemo. Nkurunziza Fabien agira ati ” Nta mwenda tubereyemo COAPTR kuko n’ikimenyimenyi yasenyutse kandi n’urubanza bari baraturezemo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze tukaba twararutsinze. Turasaba ko abantu badukuraho icyo cyasha kuko Urukiko rwatugize abere kandi koko turi bo kuko nta mafaranga ya Koperative tuzi yatuburiyeho.”
Mugenzi we Nteziryayo Fabien , we agira ati” Imikoreshereze y’amafaranga ya Koperative izwi n’abanyamuryango bose kuko nta mafaranga yasohokaga adafite inyandiko zigaragaza ko asohotse n’icyo agiye gukora.” Aha ni naho umwunganizi wabo mu by’amategeko Me Rwabukamba Jean de Dieu ahera agaragaza uko amwe mu mafaranga baregwa yagiye asohoka. Agira ati ” Abo nunganira, nta mafaranga ya COAPTR banyereje kuko ayo baregwa yose bayafitiye ibimenyetso. urugero nko kuri 3.575.807 frw , baregwa harimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda na cumi na birindwi (1.917.000 frw) yanyujijwe kuri Konti z’abanyamuryango aho buri umwe wese yagenewe ibihumbi mirongo itatu(30.000 frw) kubera ko Koperative yari isheshwe.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative Prof.Harerimana Jean Bosco yabwiye Rwandatribune. com ko ibyo urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakoze nta shingiro bifite ariko kubera ubwisanzure bw’inkiko nta kindi cyakorwa uretse kujurira. Twe nk’abafite amakoperative mu nshingano zacu twakoze igenzuramutungo dusanga Koperative COAPTR ya Bugarama yarahombejwe na bamwe mu bayobozi kandi twanarabigaragaje. Inama twagira Abanyamuryango nuko bajurira kandi natwe tuzakomeza gukurikirana iby’ako karengane kabo.”
Setora Janvier