Yaba abanyamahanga cyangwa se abanyarwanda ,kimwe mu bibazo byakunze kugarukwa ho n’abantu batari bake muri aya mezi hafi atatu ashize n’uburyo perezida w’igihugu cya Mozambike Filipe Nyusi yahisemo ko ingabo z’uRwanda arizo zikwiye ku mufasha guhashya no kwirukana inyeshamba zari zimaze imyaka isaga 4 zarigaruriye intara ya Cabo Delgado ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambike ndetse ikaba inakungahaye ku mutungo kamere by’umwihariko peterore .
mu kwezi k’ukwakira 2017 nibwo inyeshyamba zatangije igikorwa cyo kwigomeka kuri Leta ya Mozambike. Icyo gihe zatangije imirwano ndetse zitangira kgaba ibitero ku bigo by’igisirikare cya Mozambike ndetse zitangira kwigarurira tumwe mu duce tugize iyo ntara ari nako zicengacengana n’ingabo za Mozambike Kugeza ubwo zigaruriye Macimboa da praia umurwa mukuru wiyo ntara muri Kanama 2020. Kuva icyo gihe ingabo za mozambike zagerageje uko zishoboye ariko birangira zinaniwe gusubiza inyuma no kwirukana izo nyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya k’Islam bikekwa ko ari umutwe wa Al Shabab washinze ibirindi muri ako gace k’amajyepfo y’Afurika.
Amakuru yo kwizerwa rwandatribune yakuye ku mboni yayo iri muri mozambike ndetse isanzwe inakurikiranira hafi politi yo muri icyo gihugu, n’uko kuva izo Nyeshyamba zakwigarurira Macimboa Da preia ,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Mozambike yagerageje gushaka umuti w’icyo kibazo , maze ifata umwanzuro wo gukodesha abacanshuro barimo Dyck Advisory Group yo muriAfurika y’epfo, Wagner Group y’uburusiya na Frontier Service Group yo muri Hong Kongo Kugirango babashe kwirukana izo nyeshyamba, ariko biranga biba iby’ubusa.
Kuki ingabo z’uRwanda arizo zatoranyijwe n’ubutegetsi bwa perezida Filipe Nyusi?
Nyuma yaho ingabo za Mozambike n’abacancuro twavuze haruguru bananiwe kwirukana no guhashya inyeshyamba zari zarigaruriye intara ya Cabo Delgado mu gihe k’imyaka isaga hafi ine, perezida Filipe Nyusi yahisemo gukoresha undi muvuno, maze asaba uRwanda inkunga ya gisirikare mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’izo nyeshyamba hagamijwe kuzirukana mu ntara ya Cabo Delgado kugirango ako gace kongere gasubire mu maboko ya Leta ya Mozambike.
Byose byatangiye kuwa 28 Mata 2021 ubwo perezida Filipe Nyusi waMozambike yagiriye uruzinduko rw’akazi rutunguranye mu Rwanda maze akakirwa na mugenzi w’urwanda Perezida Paul kagame muri Village Urugwiro.
Nyuma y’ibiganiro na Perezida Paul Kagame bisa n’ibyabereye mw’ibanga rikomeye, abakuru b’ibihugu byombi, birinze gutangaza ku ako kanya impamvu nyamukuru y’urwo ruzinduko n’ubwo havuzwe ko uruzinduko rwa perezida Filipe Nyusi mu Rwanda rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi wari umaze iminsi w’ifashe neza.
Perezida Filipe Nyusi akigera mu gihugu cye yatangiye kwerura impamvu y’uruzinduko rwe mu Rwanda, maze mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri mozambike ubwo yabazwaga kuri iyo ngingo, avuga ko yaje kumenya neza ko ingabo z’uRwanda zagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri centre Africa no guhagarika umuvuduko w’inyeshyamba zari zimaze kugera mu marembo ya Bangui umurwa mukuru wa Centre Africa, zigamije kuburizamo amatora no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Thouadera watowe n’abaturage. Si muri centre afurika gusa kuko perezida Nyusi yanavuze ko ingabo z’uRwanda zakunze kugaragaza ubushobozi k’urugamba no m’ubutumwa bwo kubungabunga no kugarura amohoro muri Sudani y’epfo by’umwihariko mu Ntara ya Dalful, n’ahandi nko muri Haiti aho urwanda rwohereje abapolisi kubungabunga amahoro n’umutekano
. Kuri perezida Nyusi ngo aka kazi kose ingabo n’abapolisi b’uRwanda bakoze bakitwayemo neza bityo mubushishozi bwinshi, asanga ingabo z’urwanda arizo zigomba kumufasha kurwanya izo nyeshyamba kuko zari zaragaragaje ubushobozi mu bikorwa byakorewe muri Sudani y’Amajyepfo na Repuburika ya Centre Africa.
Ibi ariko ntibyakiriwe neza n’ibihugu bigize umuryano wa SADEC by’umwihariko igihugu cya Afurika Y’epfo byavugaga ko ingabo z’uRwanda atarizo zagakwiye kujya muri mozambike ngo kuko uRwanda rusanzwe atari umunyamuryango wa SADEC ariko hakibazwa impamvu ibi bihugu bitatabaye Mozambike kuva kare kose dore ko hari hashize imyaka isaga hafi ine izi nyeshyamba zigenzura igice kinini cy’intara ya Cabo Delgado ntacyo SADEC irabasha gukora kuri icyo kibazo ibintu byafashwe nk’ishyari ry’ibyo bihugu ku Rwanda.
Ib ariko ,Ntibyabujije Perezida Filipe Nyusi gukomeza umugambi we wo kwitabaza ingabo z’uRwanda muri urwo rugamba kuko n’ubusanzwe ari uburenganzira bwa Mozambike gusaba ubufasha ku gihugu ishaka.
Kuwa 9 Nyakanga nibwo hamenyekanye neza impamvu y’uruzinduko rwa perezida Filipe Nyusi mu Rwanda, kuko ingabo n’abapolisi b’uRwanda bagera ku 1000 bahise burira indege berekeza mu ntara ya Cabo Delgado guhangana mu buryo bweruye n’inyeshyamba zigaruriye Cabo Delgado . mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa kuwa 8 Kanama 2021 ingabo z’urwanda zari zimaze kwigarurira Macimboa da preira umurwa mukuru wiyo Ntara uri hafi y’inyanja ndetse unafite ubutunzi buhambaye bwa peterori nyuma yo kwigarurira indi migi ikomeye nka Palma hafi n’umupaka wa Tanzania, Awasse n’ahandi henshi.
Mu mezi atarenze abiri ingabo z’urwanda zitangije urugamba muri Cabo Delgado, inshyamba zari zari garuriye iyo ntara mu gihe cy’imyaka ine yose, izitarahasize ubuzima cyangwa ngo zifatwe mpiri, nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’uRwanda zifatanyije niza Mozambike zahungiye zimwe Tanzania mu gihe izindi zakwiye imishwaro mu mashyamba yegereye Inyanja.
N’ubwo kugeza ubu muri Mozambike hari Izindi ngabo zaturutse mu bihugu bigize umuryango wa SADEC harimo Malawi, Afurika y’Epfo , Botswana n’ibindi nta kindi gihugu kiragaraza ibikorwa ingabo zacyo zakoze muri Cabo Delgado sibye ingabo z’uRwanda zifatanyije n’iza mozambike dore ko magingo aya intara ya Cabo Delgado yamajije kubohozwa n’ingabo z’Urwanda byatumye Perezida Filipe Nyusi azishimira ndetse azikura ingofero.
HATEGEKIMANA Claude