Kuva kuwaGatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 , urubyiruko rw’abanya-Mali rukomeje kwikusanyiriza hamwe mu murwa mukuru Bamako bamagana ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo ijya gutangira yatangijwe k’ubwubukangurambaga bwatangajwe bwa mbere na sosiyete sivili “Yéréwolo “,. Urubyiruko ruri mu myigaragambyo bagenda baririmba indirimbo zisaba ko ingabo z’u Bufaransa zibavira mu gihugu , mu gihe abandi baba baririnmba indirimbo zishimagiza igihugu cy’u Burusiya.
Sidiki Kouyate umuvugizi w’umuryango Yéréwolo aganira na Beniwebtv yagize ati”Abafaransa nibo batangije amakimbirane mu gihugu cyacu, batuzanyemo umwiryane. Ninayo mpamvu twatangije imyigaragambyo, nibatuvire mu gihugu.”
Yakomeje agira ati: Ntabwo twakwiyubaka , mu gihe hano hakigaragara imbaraga z’abakoloni . Ubufaransa bugomba guhindura imigambi yabwo yo kudukoroniza bitaba ibyo tugahagaroka umubano wacu nabo mu buryo bwa Burundu.”
Iyi myigaragambyo mu gihugu cya Mali itangiye mu gihe u Bufaransa bwatangiye kuvana ingabo zabwo mu gihugu cya Niger gihana imbibi na Mali muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura igisirikare cyayo gikorera mu gace ka Sahel.
Abanya-Mali benshi bavuga ko u Bufaransa bwagiye bubatererana aho rukomeye , mu gihe iki gihugu cyabaga kiri mu bihe by’umutekano mucye.
Abategetsi ba Mali ntibaragira icyo batangaza kuri iyi myigaragambyo, gusa bivugwa ko nabo mu rwego rwo kuziba icyuho ingabo z’u Bufaransa zasiga zimaze kugenda , basinyanye amasezerano n’u Burusiya. Aho bivugwa ko abacanshuro b’iki gihugu baba aribo bazahita basimbura abafaransa muri iki gihugu.