Repubulika ya Centrafrique (CAR) yahakanye gukorana n’ikigo cy’igenga cy’abakomando bo mu Burusiya cyitwa Wagner Group, mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bwayo.
Minisitiri w’Intebe wa CAR ,Henri-Marie Dondra yatangarije igitangazamakuru le Journal du Dimanche ko nta bakomando b’iki kigo bari mu gihugu nk’uko bimaze igihe kirekire bikekwa ,bikanemezwa na bamwe .
Dondra yavuzeko ahubwo igihari ari uko Leta ya CAR ifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Burusiya ubwayo,ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare ,aho kuba iki kigo kigenga maze agira ati”iki gihuha kivugako Wagner Group turi gukorana nayo naracyumvise ariko nta masezerano ari hagati yacu nacyo,
Icyo twakoze ni ugusinya amasezerano mu bya Gisisrikale n’Burusiya ,bityo ku butaka bwacu hakaba hari gusa Abasilikare b’abarimu batoza abacu bashinzwe umutekano n’abasirikare”
Abakomando ba Wagner group bavugwa kandi mu karere ka sahel by’umwihariko muri Mali,aho ngo yaba yaragiranye amasezerano n’iki gihugu kugirango bayifashe guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zikaba zikomeje kwamagana aya masezerano bitewe n’uko aba bakomando mu bikorwa byabo bavugwaho gukora ibyaha birimo:Kwica Urubozo,gufunga no Kwica abasivile bitemewe.
Uwineza Adeline