Ingagi yo mu birunga yari imfubyi yitwa,Ndakasi,yaciye ibintu ku isi ubwo yifotozanyaga n’ushinzwe kuyirinda mu buryo budasanzwe yapfuye ifite imyaka 14.
Iyi ngagi yaguye mu maboko y’ushinzwe kurinda parike y’igihugu ya Virunga mu burasirazuba bwa Kongo witwa Andre Bauma bari inshuti cyane.
Iyi ngagi y’ingore yakijijwe n’abashinzwe kurinda parike ya Virunga ubwo yari ifite amezi abiri nyuma yo kuyisanga yiziritse kuri nyina yari yapfuye.
Ndakasi yitaweho na Bauma wayifashe ikiri uruhinja nyuma yuko nyina irashwe n’inyeshyamba.
Iyi ngagi yamenyekanye cyane nyuma yo gufotorwa selfie iri kumwe na ngenzi yayo y’imfubyi Ndeze, hamwe n’umurinzi wa parike,Mathieu Shamavu,muri 2019.
Ndakasi yagaragaye ihumeka umwuka wa nyuma ubwo yari kumwe n’uwayireze Andre Bauma w’imyaka 49, muri parike y’igihugu ya Virunga mu burasirazuba bwa Kongo.
Nyuma y’imyaka irenga icumi yitabwaho mu kigo cya Senkwekwe, iyi ngagi ’yakundwaga’ yapfuye nyuma y’indwara yari imaranye igihe imeze nabi cyane, nk’uko byatangajwe na parike.
Mu ifoto yafashwe iyi ngagi ihumeka umwuka wa nyuma, yagaragaye ifashwe mu gituza Bauma wari uyiri hafi kugira ngo ishyuhe kandi ayihumurize.Ndakasi kandi yagaragaye yegamije umutwe ku gituza cya Bauma wari umufashe.
Bauma wareze iyi ngagi yagize ati: “Nagize amahirwe yo gushyigikira no kwita ku kiremwa nk’iki cyiza, nyuma yo kumenya ihungabana Ndakasi yagize akiri muto cyane.’ ’Umuntu yavuga ko yageze ikirenge mu cya nyina, Nyiransekuye.”
Yongeyeho ati: “Kamere nziza ya Ndakasi n’ubwenge bwe byamfashije gusobanukirwa isano iri hagati y’abantu n’inyamaswa nini n’impamvu tugomba gukora ibishoboka byose kugirango tuzirinde.
’Nishimiye kuba naragize Ndakasi nk’inshuti yanjye. Nayikundaga nk’umwana kandi imico yayo myiza cyane yatumaga mwenyura igihe cyose nabonanaga nayo. ’Twese tuzamukumbura twese hano mu Birunga ariko tuzahora twishimira ubutunzi butagereranywa Ndakasi yazanye mu buzima bwacu ubwo yari i Senkwekwe