Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro aho bikekwa ko ishobora kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo.,Ahagana saa kumi nibwo bivugwa ko inkongi yatangiye, igice cy’ahagana inyuma muri iyi laboratoire kirashya.
Abari bahari bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko mbere yayo hari ibintu bumvaga biturika ariko ntibasobanukirwe ibyari byo.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bahise bahagera kugira ngo batabare ndetse bakumire ko hagira ibindi bice byibasirwa.
Abakozi bose bahise basohoka kugirango hatagira ugira ikibazo.