Abasilikare 16 bishwe abandi 10 barakomereka mu gitero cyabereye hagati muri Mali kuri uyu wa gatatu,Abategetsi biyemeje gukaza umutekano bafatanyanyije n’abaturage bo muri ako gace byabereyemo.
Igisirikare cya Mali ubwa mbere cyari cyavuzeko hapfuye abasirikare batanu gusa n’abandi umunani bakomeretse ,ariko umuyobozi uyobaye aka karere ko hagati ka Mali yavuzeko abapfuye biyongereye bagera kuri 16.
Mu itangazo igisirikare cya Mali cyasohoye cyavuzeko intego zaco zasubijwe inyuma niki gitero cy’igisasu cyaturitse cyari kititezwe .
Akarere ko hagati ko muri Mali kamaze kuba urubuga rw’ibitero,aho ubwicanyi bushingiye ku moko hamwe n’ibitero ku basirikare ba Leta byabaye nk’imikino yimisi yose, Gutega bombe mu mi handa byabaye ubuzima bwa buri munsi bw’uwo mutwe w’iterabwoba muri iyo Ntara .
Abasirikare bane ba Mali bishwe n’igisasu cyatezwe mu muhanda muri ako karere ku tariki ya 20 Nzeri ,Abandi basirikare batanu nabo baguye mu mutego w’uwo mutwe w’iterabwoba ku tariki ya 12 Nzeri hagati muri Mali.
Uwineza Adeline