RGB (Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere),rwamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bwa munani bugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard’.
Iki cyegeranyo cyubakiye ku nkingi umunani ari zo, Iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano, Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Hari kandi Ireme ry’imitangire ya serivisi ndetse n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Iki cyegeranyo cya RGS gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu, Ubu bushakashatsi bwerekana ko inkingi 6 kuri 8 zatsinze hejuru ya 80%.Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44 % yariho mu 2020. Iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08 % rivuye kuri 87,86 % umwaka ushize.
Ubushakashatsi ku gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwerekanye ko ubutabera, kugira amahirwe angana n’uburenganzira biri ku mpuzandengo ya 93.1%, Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77 %, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.
Ireme ry’imitangire ya serivisi niyo nkingi yazamutse cyane kuko ryagize amanota 81,86 % bivuye kuri 78,31 %. Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero cya 73,32%, naho iy’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65 % ivuye kuri 78,14 % umwaka ushize.
Inkingi y’imiyoborere y’ubukungu n’amasosiyete yashyizwe ku mwanya wa nyuma na 74.65%.
Umuhango wo kumurika ubu bushakashatsi wabereye i Kigali ukaba witabiriwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, abikorera, sosiyete sivile, ibigo by’ubushakashatsi n’iby’amashuri makuru ndetse n’ibigo by’abafatanyabikorwa mu iterambere. Ubu bushakashatsi ngarukamwaka butangazwa kugira ngo bufashe inzego zose gusuzuma uko imiyoyorere ihagaze mu Rwanda.
Uwineza Adeline