Aba Ofisiye bakuru bakomoka mu cyiswe Nduga baba muri FDLR ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga
Umwe mu basilikare ba FDLR utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune, iri mu gace ka Bwito teritwari ya Rucuru,ko abasilikare b’uyu mutwe bavuka mu buce by’amajyepfo y’uRwanda n’iburasirazuba bakomeje gutotezwa babita abatutsi.
Muri urwo rwego hakaba harakozwe urutonde rw’ibanga ruriho aba Ofisiye bakuru bagomba kwicwa aho bamwe babashinja kuba bakorana n’urwego rw’ubutasi rwa Leta ya Congo ANR ndetse abandi bagashinjwa gukorana na Leta y’uRwanda.
Mu bashyizwe k’urutonde rw’abagomba kwicwa harimo Gen de Brigade Rishirabake Bernard uzwi ku mazina ya Serge akaba avuka mu cyahoze ari Gikongoro ,Gen de Brigade Uwimbabazi Sebastien uzwi nka Nyembo Kimenyi uvuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro,Col.Emille Terimbere Faraja uvuka mu cyahoze ari Byumba ni abandi benshi bavuka muri izi ntara.
Amakuru agera kuri Rwandatribune aravuga ko hari n’aba Ofisiye bo ku ipeti rya Majoro bamaze iminsi bafungiwe mu birindiro bya Gen.Ntawunguka Omega ahitwa Paris,bategereje gukatirwa urwo gupfa n’urukiko rwa gisilikare rwa FDLR.
Si ubwambere ikibazo cy’irondakarere cyadutse muri FDLR kuko no mu mwaka ushyize hagiye hicwa urusorongo bamwe mu basilikare bavuka mu ntara y’amajyepfo n’uburasirazuba ,cyane cyane iyo utavuga mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi ntuba uri umwizerwa,kuko bakwita umututsi,aho bamwe mu bavuka mu Nduga barindaga Perezida wa FDLR Gen.Byiringiro yabikuyeho ngo batazamugambanira.
Zimwe mu ngero zitangwa n’urupfu rwa Gen.Secyugu Gabral wavukaga iByumba na Gen.karebu,bagiye bicwa baguye mu gico batezwe n’itsinda kabuhariwe rikuriwe na Maj.Bizabishaka Bosco ushinzwe kwica abiswe abagambanyi ba FDLR.
kugeza buravugwa ko uyu Maj.Bizabishaka yasizeho abasilikare bagomba kugenda banyanyagiza amarozi mu basilikare ba FDLR,bashinja gukorana n’umwanzi ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko hari bamwe baburiye bakaba barwariye mu mavuriro ya gakondo atandukanye.
Shamukiga Kambale