Imyaka hafi 25 irirenze Abanyarwanda babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bari muri ”Muzunga” idashira kugeza n’aho ubwabo bisanga bakomeje kuba imbata z’amateka.
Iyi muzunga ya ba ”Ndi igabo” na ba ”Vamo Nanjye Njyemo” niyo ikomeje kuranga ihuriro RBB ( Rwanda Bridge Builders) ihuriro ryashinjwe muri Gicurasi 2020 rigizwe n’Amashyaka ya politiki n’imiryango yigenga igera kuri 36 avuga ko agamije gushira imbaraga hamwe kugirango abashe guhangana n’ubutegetsi bw’uRwanda , ariko mu gihe cy’umwaka umwe gusa amaherezo y’iri huriro akaba akomeje kuba agatereranzamba!
Kuri ubu mu kiraro cyahawe akazina “K’ibikenyeri “RBB(Rwanda Bridge Builders) barimo barandika amatangazo anyuranamo ,amwe asezera andi ahumuriza,ariko igikomeje kwibazwaho na benshi ni Amaherezo y’iki kiraro RBB, Ubu kimeze nk’umuhigi uhiga nta mbwa, cyangwa imbwa yambaye amayombo yiruka amasigamana izenguruka igihuru, ngo irahiga isiganwa nyamara inyamaswa ihiga isa n’itabaho cyangwa se itabasha kuyibona, ahubwo ariyo ubwayo yizengurukaho.
RBB umushinga wa Perezida Kaguta Yoweri Museveni na RNC ubu ugeze aharindimuka ku buryo irimo iragereranwa nk’icyuka cyangwa se ikintu kidafatika , kidashinga, kivugwa gusa mu magambo kandi kitariho ariko kivugwa nk’ikiriho, Ikongera ikagereranywa nk’ umushinga wa Baringa udafitite imizi ntugire Inkingi ,urufatiro nta n’ikerekezo. Mbese Nta Mutwe nta Kibuno.
Abavuga ibi barabiterwa n’ukuntu benshi mu banyamuryango b’ihuriro RBB barimo n’abayobozi bayo bakuru nka Charlotte Mukankusi, Gilbert Mwenedata, Hakizimana n’ishyirahamwe Institut Seth Sendashonga mu gihe kitarenze icyumweru kimwe gusa, bakomeje kugenda bakuramo akababo karenge, nyuma yo gusanga RBB yarahindutse indiri y’abahakanyi n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’abahezanguni bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko. Akomora ku mateka yabaranze .
Ni mwibaze ukuntu abahigi ijana bahigisha imbwa imwe, buri wese ahiga inyamaswa ye azi ubwe wenyine, idahuye n’iyo undi arangamiye, kandi buri wese agambiriye gushakira umuhigo mu gice cy’ishyamba yisangije wenyine abandi batazi, mu gihe ya mbwa idashobora kunyanyagira hose icyarimwe no guhiga inyamaswa zose icyarimwe.
Muri uwo muhigo utagira icyerekezo, RBB yisanze yabaye nka ya mbwa itaye icyerekezo, kubera akajagari n’impaka za ngo turwane za hato na hato bivugwa ko zikururwa n’abitwa imfubyi za Habyarimana barimo Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney , Daphrosa Nkundwa wo muri FDU n’abandi bo mu Ishyirahamwe Jambo ASBL bakunze guhimba Icyo bita “Jenoside Hutu” itarabayeho, bagamije Gusa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bakaba babiterwa n’ipfunwe ry’uruhare benshi muri bo cyangwase abo bakomokaho bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubu bakaba bihishe muri opozisiyo bagamije kuyobya uburari.
Ibi n’ibyo byakuruye impaka hagati y’izi mfubyi za Habyarimana n’abandi banyamuryango ba RBB bava muri RNC nka Charlotte Mukankusi, Gilbert Mwenedata n’abandi bituma bahitamo kuva muri RBB kandi nyamara aribo batangije uyu mushinga ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa nyuma y’ubujyanama bwa Perezida Museveni Ubu usigaye ataryama ngo asinzire kubera gushaka uko yahungabanya umutekano w’uRwanda ariko bikaba bikomeje kumubera ihuririzo rikomeye.
Niho wumva bavuga ngo « Abahigi benshi ,badahuje intumbero bayobya imbwa uburari ».
RBB, bamwe bita « Ikiraro cy’ibikenyeri », abandi bakayita « Ikiraro cy’amashara », uwashaka yakwibaza niba itaba nk’ Ikiraro cy’icyuka, cyangwa se , icyuka cy’ikiraro ».
Umuntu rero yahera aho yibaza ukuntu abanyarwanda miliyoni zirenga icumi bakwambukira ku mashara batarohamye cyangwa se uko bazambukira ku bikenyeri , cyangwa se uko bazambukira mu cyuka gisa, kitabapfukiranye ngo kibaheze umwuka kugeza banogotse , ndetse bakarohama icyuka cyaramaze kubagira indindagire z’intere .
Ubu RBB iragereranywa nk’iyarara rya RNC kubera ko umushinga wo kuyishinga ariyo yawuzanye none ikaba ihise ikuramo umugabane wayo imirimo uwo mushinga utaramara kabiri .
Nimwibaze amaherezo y’ishantsiye yo kubaka ikiraro hejuru y’uruzi rugari cyane kandi rutuye ingona zishonje, aho Kapita agira atya agahunga byo kuyabangira ingata kandi akanivugira ko yahunze bose babyumva, maze n’abafundi b’ifatizo bose bagata umwiko n’inivo bakigendera, ndetse n’abungirije umwubatsi – [umuyede] , bamwe bagakurikira, bakiruka, yewe n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu mashyirahamwe bakavamo bakayabangira ingata Kibuno mpamaguru badakebuka inyuma bapfa amoko, kurema udutsiko, amatiku,imitego mu mayeri no mu manyanga no gucabiranya bikaba biyigejeje mu marembera.
Nyuma y’ibi byose mu ijwi rya JMV Ndagijimana ari kubivugira mu nda y’ikiraro cy’icyuka cyangwa se ari mu muyaga w’icyuka, yanditse ahumuriza abasigaye muri RBB nyuma yaho abo muri RNC bayiteye umugongo, ariko abakurikiranira hafi ibiri kubera muri RBB bakavuga ko ibyo JMV Ndagijimana arimo ari ukwigiza nkana kuko amazi yamaze kurenga inkombe .
Ikigaragara ni uko atababeshya gusa ,ahubwo yaba anabahenda ubwenge! Bitabaye ibyo yaba ari ya ndondogozi y’ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe cyera .
Abakurikiranira hafi Ibebera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje kwibaza ukuntu abantu baba muri iyo mitwe bavuga ko intego yabo, ari ukuyobora abanyarwanda mugihe n’abo ubwabo bananiwe guhuza no kwiyobora kubera ubuhezanguni n’amacakubiri ashingiye ku moko bituma babora baryana n’ibyo bashinze ntibimare kabiri .
Hategekimana Claude