Nyuma yo gutangiza ihuriro ryiswe(Rwanda-Zimbabwe trade and Investiment conference) ryatangiye mu mwaka wa 2019,Ubwo perezida Emmerson Mnangagwa yasuraga urwego rw’igihugu rw’iterambere mu Rwanda (RDB )akitegereza intambwe u Rwanda rumaze gutera mukorohereza ishoramari n’ubucuruzi,yifuje ko umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere hagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubucuruzi.
Icyo gihe yagize ati”kuba twarahisemo gushyira imbaraga mumubano ushingiye kubutwererane ni uko hari amahirwe buri gihugu giteze ku kindi rikazajya riba buri mwaka.
Mu ihuriro riheruka ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwakira abarigize,kuwa 28-30 Nzeri2021 Abaturutse mubihugu byombi,barimo abanyepolitike,ba rwiyemezamirimo n’abandi bose barebwaga n’ibi biganiro baturutse mubihugu byombi bahurira i Kigali.
Guverinoma ya Zimbabwe yari ihagarariwe n’abantu 15 babayobozi hamwe n’abandi 70 b’ibigo by’imari bitandukanye.Naho ku ruhande rw’u Rwanda ryitabiriwe n’abayobozi 28 hamwe n’abahagarariye ibigo by’imari 102.
Umuyobozi wungirije wa RDB Zephanie NIYONKURU yavuze ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye kandi hejuru y’ayo masezerano bagomba kongeraho ibindi mubyo bumvikanye. Yagize ati”Twemeranije ko hejuru y’amasezerano twagiranye kandi twasinye ,tugomba gushyiraho n’ibindi .” Ati’ Mu ubyo twaganiriye harimo na Visa imwe ,kugirango ubukerarugendo bugende neza ,uvuye cyangwa ugiye muri kimwe muri ibibihugu yo kujya yaka indi visa”. Yakomeje avuga ko hazabaho imikoranire myiza mu micungire yaza pariki z’ibihugu byombi’harimo nko kwimurira zimwe mu nyamaswa muri pariki iyi cyangwa iriya bitewe nizo igihugu gikeneye kandi ikindi kizifite,bigateza imbere ubukerarugendo bw’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’abikorera nabo bemeranijje ko hari ibigo bigiye kuza gukorera mu Rwanda,harimonka Teezcherz Home&office cyiyemeje gutangiza imirimo yacyo mu Rwanda,n’ikigo cyo muri Zimbabwe gikora ibikoresho byo munzu.harimo kandi na Maka gikora ibijyanye no kuhira ,zim Nyama gitunganya ibikomoka kumatungo,hamwe na W2 Industrie.
Naho kuruhande rwa Zimbabwe Dr Sekai NZENZA wari yitabiriye iyi nama yabwiye Sunday Mail dukesha iyi nkuru ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ibi biganiro abibona nk’amahirwe adasanzwe.
Yagize ati’Amahirwe ari hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda aragutse cyane,by’umwihariko mubyerekeranye n’inganda ndetse no kubyaza umusaruro umutungo kamere,ati’’na Visa imwe izagerwa ho kubufatanye bw’ibihugu byombi.
Louis Marie M