Abagabo 2 bafatanwe na Kizito Mihigo basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 7 nyuma yo kubashinja uruhare mu kugerageza gucikisha Kizito Mihigo bamwambutsa igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri uru rubanza rurimo kuburanishwa n’urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge ,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice ku bagabo babiri baregwa muri dosiye y’umuhanzi w’icyamamare Nyakwigendera Kizito Mihigo.
Undi mugabo wa gatatu we busaba ko yafungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Bose baregwa ko mu mwaka wa 2020 bashatse gutorokesha Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n’amategeko. Abaregwa n’ababunganira mu mategeko barasaba ko amategeko yakurikizwa bakagabanyirizwa ibihano.
Abaregwa ni Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo , Joel Ngayabahiga na Innocent Harerimana wari warafunganywe na Kizito muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere [Ubushinjacyaha bunavuga ko yanigishwaga na Kizito Mihigo gucuranga].
Bose uko ari batatu bagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bambaye impuzankano y’iroza iranga abafungwa.
Baregwaga ibyaha bibiri: Kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo gutanga indonke cyangwa Ruswa.
Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.
Muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.
Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.
Kizito yashinjwe ibyaha byo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa”.
Hashize iminsi itatu afunze , hari tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko “Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa”.