Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira.
Iyi nama y’abaminisitiri yigije inyuma isaha yo gutaha ishyirwa saa sita z’ijoro, Aya masaha y’ingendo avuye saa Tanu yari imaze ibyumweru bitatu yubahirizwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zari zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.
Aya masaha y’ingendo ateye atya ni ubwa mbere ashyizwwho kuva COVID-19 yagera mu rw’imisozi igihumbi.
Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tanu z’ijoro (11:00 PM).
Utubari dukomeza gufungurwa ibikorwa by’imyidagaduro bikorerwamo bifungurwa mu byiciro ariko abayitabira basabwa kuba barakingiwe kandi bipimishije amasaha 72 mbere yo kwitabira.
Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere kandi ni rwo ruzatanga amabwiriza azubahirizwa mu gufungura ibikorwa byo koga muri za Pisine n’ahakorerwa sauna na massage.
Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira.
Inama y’Abaminisitiri kandi yananzuye ko igihe abagenzi bageze mu Rwanda bamaraga mu kato kivanwaho ku bamaze kwikingiza COVID-19.
Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID· 19 (PCR test) bakigera mu gihugu.’’
Mu zindi ngamba zikomeye zafashwe harimo ko ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, kandi buri rwego rwemerewe gukoresha abakozi barwo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Indi ngingo yahawe umwihariko ni insengero aho imihango yose iberamo yakomorewe ariko ikaba igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Ikomeza ivuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo izayitangaho amabwiriza arambuye.
lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu gihe cy’ukwezi, guhera ku wa 14 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021.
Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Yavuze ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
Covid at the end kandi umunsi kuwundi tubashimira ko muduha amakuru meza kandi agezweho