Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwafunze abantu batandatu barimo Théoneste Nsengimana uyobora Umubavu TV Online bakurikiranyweho “gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”.
RIB ntiyatangaje amazina y’abandi batanu muri abo bafashwe gusa amakuru Rwandarribune yamenye ni uko mu bafatiwe rimwe na Nsengimana ari Sibomana Sylvain,Rucubaganya Alex,Hagengimana Hamad , Ndayishimiye Jean Claude na Uwatuje Joyeuse, ivuga ko bafungiye kuri sitasiyo zayo za Remera na Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Nta cyo baravuga ku mugaragaro ku byaha bakurikiranyweho.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, RIB isaba “Abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu”, ivuga ko “abenshi bihishe mu mahanga”.
Muri Mata mu 2020, umunyamakuru Nsengimana na bwo yari yafunzwe, nyuma aza kurekurwa.