Abaturage bo mu karere ka Kamonyi , Intara y’Amajyepfo barishimira ikigero cyiza bagezeho batanga ubwisungane mu kwivuza( Mutuelle de Santé). Ni mu gihe abiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bageze ku kigero cya 89.5%, naho abafite ubundi bwishingizi butandukanye burimo na Mutuweri bari ku kigero cya 91%, bakavuga ko bafite intego yo kwesa umuhigo bakagera ku 100% mu gihe cya vuba.
Musabyemariya Anonciyata , umubyeyi w’abana 5 avuga ko yabashije kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza , agashima ubuyobozi by’inzego z’ibanze ku bukangurambaga bakora babibutsa inshingano zabo ngo bigatuma babasha kwishyurira ku gihe hatabayemo ubukerererwe.
Ibi abihuza n’umubyeyi, Murekatete Mariya, uvuga ko yamaze gutangira ubwisungane mu kwivuza abana be batandatu (6) ku gihe hatabayemo kwirara , aho ashishikariza bagenzi be batararangiza gutanga ubwisungane mu kwivuza ko igihe kibajyanye ko bagomba guharanira kujyana n’abandi mu kwesa umuhigo, babungabunga amagara yabo,
Yagize ati”Amagara arasesekara ntayorwa kandi aho kugirango wisange wagize uburwayi nta bwisungane mu kwivuza ukagurisha agasambu kawe ugasiraga iheruheru kandi kari kagutunze watangira ku gihe ubwisungane ukagira ubuzima bwiza nako gasambu kakakurengera” .
Abaturage ntibakwiye kwirara, igihe cyatujyanye
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Kamonyi, avuga ko ibanga bakoresheje ari ubukangurambaga bwimbitse byatumye bagera ku kigero cya 91.3% , ko bakibura 8.7% kugirango bese umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza 100%.
Akomeza avuga ko umwaka wa Mutuweri utangira mu kwezi kwa Nyakanga ukageza muri Kamena (6) k’umwaka ukurikiyeho . Ati” Kuba tugeze ku kigero cya 91.3% mu mezi atatu abanza ni ibyo kwishimirwa kuko twageraga muri aya mezi tutaragera kuri iki kigero.
N’ubwo hari abaturage batanze igice barakivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza , umwaka wa 2021, bivuga ngo igihe kiracyahari ariko na none ni no kubyira abaturage ko igihe cyadushiranye kuko utarabujyamo ntabwo ashobora kwivuza”.
Ashimangira ko hakiri imbogamizi abaturage bagifite imyumwire ihabanye no gutanga ubwishingizi hakiri kare , ati”Hari ubwo abantu bavuga bati’ Jyewe ndacyari umusore, ndiyumvayumva!!, ndakomeyeee, ukabona adashaka kubujyamo. Nk’ubu tujya duhura n’ikibazo cy’abakora umwuga wo gutwara moto ( Abamotari) ugasanga yakoze impanuka ; wamubaza ubwisungane mu kwivuza ati’ntabyo mfite’, wamubaza impamvu atabushatse akabubwira ko yumvaga nta kibazo afite ugasanga hakiri bamwe bagifite ikibazo cy’imyumvire n’ubushobozi bituma tutaragera ku kigero 100%”.
Meya Tuyizere, asoza asaba abaturage b’akarere ka Kamonyi n’abaturarwanda gufatanya bakesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko ngo ari gahunda nziza ikwiye kuba iza ku isonga .
Akarere ka Kamonyi, kagizwe n’imirenge 12, utugari 59 n’imidugudu 317 kakaba ari akarere gahana imbibi Umujyi wa Kigali , kakaba kari guturwa umunsi ku munsi n’abandi baturage baturutse impande n’impande bafite ubushobozi.
Nkundiye Eric Bertrand