Mu bushakashatsi byakozwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) bugaragaza ko umugezi wa Nyabarongo wangizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakozwe neza bigateza isuri ariyo ituma umwanda ujya mu mugezi wa Nile , ariyo mpamvu amazi ahindura isura.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ingorane zitezwa n’iyangirika rya Nyabarongo zitera indwara n’inzara. Mu baturage babajijwe bagera kuri 90, abagabo ni 53% naho 41 ni abagore bigaragara ko abasubije cyane ari abagabo kurusha abagore.
Ese abatura babona bate iyangirika ry’umugezi wa Nyabarongo?
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage nta kintu bibabwiye ku iyangirika ry’umugezi wa Nyabarongo babifata nk’ubuzima busanzwe ku kigero cya 51%. Naho abaturage 24% bavuga ko hakwiye gushyirwaho imishinga yo kubashishikariza kumenya uko babungabunga umugezi wa Nyabarongo. Abaturage bari kukigero cya 1.1 % nibo bahangayikishijwe n’uko ikibazo cy’iyangirika ry’umugezi wa Nyabarongo cyacyemuka hagashirwaho ingamba zo kurengera ibidukikije.
Hon. Frank Habineza, Umuyobozi n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa hadakurikije amabwiriza yo kurengera ibidukikije bituma habaho isuri ariyo iteza umwanda muri Nyabarongo ikanagiza uyu mugezi . Yagize ati” ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakozwe neza ni kimwe mu byanduza umugezi wa Nyabarongo, mu bindi byangiza uyu mugezi harimo imyanda ituruka mu ngo , ubuhinzi budakozwe neza, imyanda iva mu nganda n’amagaraje”.
Hon. Habineza avuga ko hagakwiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka no gukomeza gutera imigano ku nkengero z’uyu mugezi.
Muri ruzange kwangirika k’umugezi wa Nyabarongo bigira ingaruka ku Rwanda ndetse n’ibindi bihugu 12 bihuriye ku mugezi wa Nile , aribyo DGPR ivuga ko hagakwiye kubungabunga uyu mugezi.
Nile ni umugezi muremure ku Isi ufite kilometero Kare miliyoni 3,400,000
Nkundiye Eric Bertrand