Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahishuye uko ingabo z’u Rwanda RDF zamaze amasaha agera kuri atatu zigenzura ibiturage bitandatu byo muri Lokarite ya Buhumba Muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Imvano yo kwinjira ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokaras ya Congo kwa RDF, ngo byatewe n’uko FARDC yafashe abasirikare 2 ba RDF ivuga ko barenze umupaka , nyuma abasirikare b’u Rwanda baza kwinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa bagiye gutabara bagenzi babo ari nabyo byabaye intandaro yo kurasana kwamaze umwanya utari muremure hagati y’impande zombi.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru umuvugizi wa Operasiyo Socola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjiike Kaiko yatangaje ko aba basirikare b’u Rwanda bamaze amasaha agera kuri atatu bagenzura ibiturage 6 bya Lokarite ya Buhumba muri Teritwari ya Kivu y’Amajyaruguru .
Yagize ati”Nibyo habaye kurasana hagati y’ingabo zacu n’izu Rwanda zari zije kubohoza bagenzi babo bari bafashwe n’abasirikare bacu ubwo bari barenze imbibi z’igihugu cyabo. Kugeza ubu ibintu byasubiye mu buryo n’ibiturage 6 Ingabo z’u Rwanda zagenzuraga byasubiye mu maboko ya FARDC”
Lt Col Ndjike Kaiko yakomeje avuga ko igisirikare cya Congo kirimo gukoranira bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda hagamiwe kumva ibisobanuro by’impande zombi ngo hashakwe intandaro y’aya makimbirane.