Insengero zibatiza hakoreshejwe amazi menshi zakomorewe na MINALOC habanje gupimwa Covid-19.
Uyu munsi tariki ya 20 Ukwakira 2021,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakomoreye Abanyamadini .Yavuze ko ubu imihango yose y’idini yemewe ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza yo Kwirinda Covid-19 ,amasengesho akorwa mu minsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero ariko ku mubatizo w’amazi menshi ,ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.
Ikindi gahunda y’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe yashizweho n’Inama y’Abaminisitiri ,naho ku bijyanye no gufungura insengero ,Ubuyobozi bw’Akarere ni bwo buzakomeza kubutanga mu gihe bumaze kugenzurwa n’itsinda rihuriweho n’inzego zibanze,iz’umutekano n’izabahagarariye amadini n’amatorero(RIC) ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.
Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo kuwa 02 Mata 2021,Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombw mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza kwirinda Koronavirusi,inzego z’ibanze ,iz’umutekano n’Inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza,andi mabwiriza insengero zemewe gukora zari zisanzwe zikurikiza kubahirizwa.
Ubuyobozi burasaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19 nta kudohoka.
Uwineza Adeline