Ishyamba si ryeru hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Moïse Katumbi bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée, nyuma yo gushyiraho abayobozi bashya ba Komisiyo y’Amatora batavugwaho rumwe.
Mu cyumweru gishize nibwo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, yemeje abantu 12 bagize Komisiyo y’amatora n’umuyobozi wayo Denis Kadima usanzwe ari inkoramutima ya Tshisekedi.
Ni umwanzuro utegereje kwemezwa na Tshisekedi ubwe abayobozi bagatangira imirimo yo gutegura amatora ya Perezida ya 2023, Tshisekedi ashobora kwiyamamarizamo manda ya kabiri.
Ishyirwaho ry’abo bayobozi ba Komisiyo y’amatora ryakuruye impaka n’umwuka mubi haba mu batavuga rumwe na Leta ndetse n’abagize Union Sacrée. Iyi mpuzamashyaka yashyizweho mu mpera z’umwaka ushize ubwo Tshisekedi yashakaga kwitandukanya n’ishyaka rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wasaga nk’ukimutsikamiye mu bijyanye n’imiyoborere.
Tariki 18 Ukwakira 2021, Katumbi wahoze ayobora Intara ya Katanga, yandikiye Perezida Tshisekedi amusaba kutemeza abayobozi ba Komisiyo y’amatora bemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ngo kuko bashyizweho mu bwiru no mu buryo butubahirije amategeko.
Katumbi avuga ko hatabayeho kugishwa inama kw’amashyaka ahuriye muri Union Sacrée, bityo ko abashyizweho batabemera nk’abayobozi.
Jeunafrique yatangaje ko amakuru ava imbere mu Ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi, avuga ko batangiye kwitegura kwitandukanya na Tshisekedi muri Union Sacrée, igisigaye ari ukubitangaza ku mugaragaro.
Impamvu y’uburakari bwa Katumbi ni uko ari umwe mu bateganya kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu 2023. Kuba hagiyeho abantu B’Inkoramutima za Tshisekedi, nta mahirwe bimuha yo kuba yatsinda amatora.
Katumbi yari yizeye ko nibura muri Komisiyo y’amatora, ishyaka rye rizahabwamo umwanya w’umwanditsi, bakagiramo umuntu wabo bizeye nyamara uwo mwanya wahawe Patricia Nseya wo mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi.
Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe w’ikipe ya TP Mazembe, yavuze ko gushyiraho abayobozi ba Komisiyo y’amatora b’inshuti za Perezida, ari ukurenga umurongo utukura.
Nubwo Katumbi yandikiye Tshisekedi amusaba kutemeza abayobozi bashya, amakuru ava imbere mu byegera bya Perezida avuga ko nta kabuza azabemeza ndetse imihango yo kubarahiza iteganyijwe vuba.
Iki gihugu gishobora kuba kigiye kwinjira mu bwumvikane buke bwa politiki nk’ubwazamutse mu mpera z’umwaka ushize ubwo ishyaka rya Tshisekedi n’andi amushyigikiye byivanaga mu mpuzamashyaka yahoze ibahuza n’ishyaka rya Joseph Kabila. Bavuyemo bashinja Kabila gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kandi atakiri Perezida abicishije mu ishyaka rye.
Tshisekedi yavuye muri iyo mpuzamashyaka ashinga indi yise Union Sacrée ihuriyemo amashyaka atavuga rumwe na Kabila ariko afite abadepite mu nteko Ishinga Amategeko.
Byose byari bigamije kumuha ubwiganze mu Nteko kugira ngo imyanzuro ashaka ko itambuka ishyirwe mu bikorwa nta nkomyi.
Uwineza Adeline