Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yagiranye amasezerano na bimwe mu bihugu byo muri Aziya yo koherezayo abakobwa n’abagore barangije amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kubashakirayo akazi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro yemeje ko bagiranye amasezerano n’ibihugu nka Arabia Saouditte, Quatar na Oman aho abagore n’abakobwa baturutse mu Burundi bazajya bakora mu ngo, mu mazu y’ubucuruzi ndetse n’ahandi hakenewe abakozi .
Yagize ati“Dutangiriye mu bihugu by’Abarabu , aho Umurundikazi ushaka kujya gukora hanze agomba kugenda bizwi cyane ko bizwi ko ari naho bakunze kujya gushakira akazi. Tuzahera ku bakozi bato, bazajya bakora akazi ko mungo, nko kurera abana, kwifashishwa mu bucuruzi no mu maguriro n’ahandi hose hakenewe umukozi.”
Imwe mu mirwanyo iharanira uburenganzira bw’abagore mu gihugu cy’u Burundi yo yavuze ko iki cyemezo cya Guverinoma y’u Burundi kidakwiye kuko gifatwa nk’isura nshya y’ubucuruzi bw’Abantu.
Me Immaculee Hunja yavuze ko muri ibi bihugu by’Abarabu bizwi ko abagore bagezeyo bashorwa mu busambanyi n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bibakorerwa bitari mu masezerano y’ibi bihugu.
Amb Shingiro Albert yasobanuye ko ibi bihugu bizoherezwamo aba Barundikazi bizajya bigirana amasezerano n’u Burundi ndetse aba bakobwa n’abagore bazajya baba bari mu nshingano za Ambasade z’u Burundi muri ibyo bihugu.
Raporo ya Polisi Mpuzamahanga igaragaza ko Abarundikazi bagera kuri 200 bamaze kugarurirwa mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika bajyanwe gucururiwzwa mu bihugu by’Abarabu nka Omana ,Quatar na Arabie Saouditte